00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Abafite ubumuga bagaragaje impano idakwiye gupfukiranwa

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 26 June 2016 saa 07:17
Yasuwe :

Abanyeshuri 15 bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga biga mu ishuri ribanza ry’imyuga riri mu murenge wa Ngoma mu karere ka Huye bahawe impamyabushobozi zishimangira ubumenyi bafite mu gutunganya Kawa ku buryo bugezweho.

Abanyeshuri bamaze ukwezi bimenyereza umwuga mu ruganda rutunganya umusaruro ukomoka kuri Kawa yo mu misozi miremire y’ibisi bya Huye ‘Huye Mountain coffee’ bashyikirijwe impamyabushobozi zabo kuri uyu wa 24 Kamena 2016.

Umuyobozi wa Huye Mountain Coffee, David Rubanzangabo yatangaje ko aba banyeshuri bagaragaje ubushobozi mu kazi ndetse agashimangira ko abafite ubumuga nabo bashoboye gukora bagatanga n’umusaruro.

Ati “Bakoranye n’abandi bakozi hano, tubigisha uko Kawa itunganwa kuva mu murima kugera igeze mu itasi (igikombe).Bagaragaje ko bakunda akazi kandi bashoboye, ndumva abari muri Huye bose bakoze muri iri tsinda dushobora kubaha akazi, umwaka utaha tuzabashyira mu kazi nabo baze dukorane”.

Umwe mu barimu bahuguraga aba banyeshuri, Jacqueline Mukankusi yashimangiye ko aba bana bafite ubushobozi bufatika bwabafasha kwiteza imbere.

Ati “Tumaze kubereka uko akazi gakorwa bajyaga bazinduka mu gitondo ukabona ko bafite ubushake, kandi bagakora neza bafite umurava, usibye kuvuga ngo bafite ubumuga ntawabatandukanya n’abandi rwose”.

Umukozi w’Akarere ka Huye ushinzwe gufasha abafite ubumuga, Constatin Kayitare yasabye abagiheza abafite ubumuga guca burundu uwo muco.

Ati: “Umuntu ntakwiye guhezwa ngo ni uko afite ubumuga runaka, kuko kugira ubumuga ntibivuze ko adashoboye, hari bamwe mu babyeyi bakibaheza, kumukingirana mu gikari siwo muti, kuko nubwo bumuga bushobora no kuvurwa bugakira cyangwa bukoroha”.

Ibarura riherutse gukorwa ryagaragaje ko mu Karere ka Huye abafite ubumuga basaga ibihumbi 14, abenshi bakaba biganjemo urubyiruko.

Abanyeshuri 15 nibo bahawe impamyabushobozi ko bazi gutunganya kawa
Byari ibyishimo bikomeye nyuma yo gushyikirizwa impamyabushobozi
David Rubanzangabo, umuyobozi wa Huye Mountain Coffee mu kiganiro n'itangazamakuru
Abanyeshuri bafite ubumuga bagaragaje impano idasanzwe mu gutunganya kawa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages