Urupfu rwa bombi rwamenyekanye ku mugoroba wo ku wa 5 Kamena 2026, aho byabereye mu Mudugudu wa Mpinga, Akagari ka Buvumo, Umurenge wa Mukura mu Karere ka Huye.
Abo bikekwa ko bishwe ni umukecuru witwa Mukamutara Agnès uri mu kigero cy’imyaka 75 n’umwuzukuru we w’imyaka icyenda, bagaragaye bajugunywe mu musarane.
Amakuru atangazwa n’abaturanyi ba banyakwigendera avuga ko uriya mukecuru aheruka kugaragara ku mugoroba wo ku wa 4 Kamena 2026, ari gushakisha umwuzukuru we yari yabuze dore ko babanaga bonyine mu nzu.
Bucyeye ku wa 5 Kamena, abahinzi bakoreraga uyu mukecuru baje mu rugo ngo abereke akazi basanga mu rugo harafunze, bakeka ko ari aho yagiye barigendera, ariko nyuma ku mugoroba undi muturage yagiye muri urwo rugo na bwo abona nta muntu abona, akomeje guhamagara abaho atitabwa aza kubabona bombi bapfuye bari mu musarane habanjemo umwana, ibiherwaho bikekwa ko ari we wabanje kwicwa.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yabwiye IGIHE ko bakimenya amakuru y’izi mpfu Polisi na RIB bihutiye gutabara, ndetse abantu bane bakaba bahise batabwa muri yombi bakekwaho uruhare muri ubu bwicanyi.
Ati “Abagabo bane bakekwaho urupfu rwa ba nyakwigendera bahise batabwa muri yombi, ubu bafungiye kuri Polisi, Sitasiyo ya Ngoma, naho imirambo ya b’abakekwa ko bishwe yajyanywe ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB), gukorerwa isuzuma, kugira ngo hamenyekanye amakuru arenzeho y’igihe bapfiriye n’icyabishe.”
Abaturanyi ba nyakwigendera bavuze ko uyu mukecuru yari asanzwe afitanye amakimbirane ashingiye ku mitungo n’umwe mu batawe muri yombi yari abereye nyinawabo, bigakekwa ko yaba yaragize uruhare muri uru rupfu.
Mu bandi bivugwa ko batawe muri yombi, harimo abaguze ibyibwe mu rugo rwa nyakwigendera birimo ihene n’ibishyimbo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!