Ahagana saa tatu n’igice z’umugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 18 Werurwe 2019, nibwo abagabo babiri barwaniye mu kabari ko mu Kagari ka Rusagara bamaze gutongana nk’uko bamwe mu babibonye babivuga.
Nyuma baje kurwana birangira uwitwa Bizimana Jean Marie Vianney apfuye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbazi, Uwimabera Clemence, yameza ayo makuru akavuga ko abaturage bari hafi aho bahise batabaza inzego z’umutekano.
Ati “Twafashe abanyabyaha dutabaza inzego z’umutekano ziradutabara; abafashwe bakekwa bamaze kuba bane.”
Akomeza avuga ko umwe muri bo yari afitanye amakimbirane n’uwo wapfuye na ho abandi batatu ari abo mu muryango umwe.
Uwimabera avuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri bateganya kugirana inama n’abaturage bakabahumuriza ndetse bakabibutsa kwirinda amakimbirane n’ibyaha.
Mu Karere ka Huye ni hamwe mu hagaragara inzoga z’inkorano zitemewe n’ibiyobyabwenge bishobora gutuma abantu bakimbirana bikavamo no kwicana.
Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ku bufatanye bwa Polisi, ubuyobozi n’abaturage, hamenywe hanatwikwa ibiyobyabwenge bitandukanye bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni imwe.
Ibiyobwange byamenywe n’ibyatwitswe birimo kanyanga, urumogi ndetse n’inzoga z’inkorano zitemewe n’amategeko.
Byafashwe hagendewe ku makuru yagiye atangwa n’abaturage berekana aho biri n’aho bicururizwa.


















TANGA IGITEKEREZO