Muri uwo munsi wizihijwe ku Cyumweru tariki ya 19 Nyakanga 2015, bamwe mu barwariye muri ibyo bitaro babashije gusindagira baza kwifatanya n’abandi kwizihiza umunsi mpuzamahanga wabagenewe, abandi baguma mu bitaro, aho bahererwa serivisi zitandukanye z’ubuvuzi.
Umuyobozi mukuru wa CHUB, Dr. Augusti Sendegeya yabwiye IGIHE ko umunsi nk’uyu kuribo nk’abatanga serivise z’ubuvuzi ari umwanya wo kwisuzuma no kurebera hamwe uko barushaho kunoza serivise batanga.
Yagize ati “Usibye kwegera abarwayi, kubasura kubaha impano, uyu ni umwanya mwiza kuri twe wo kwisuzuma kugira ngo serivisi zikomeze zigenda neza, kandi ni no mu rwego rwo kubakomeza”.
Dr. Sendegeya kandi yahamagariye abatanga serivisi z’ubuvuzi kurushaho kunoza ibyo bakora, kuko ngo kuvura atari umwuga, ahubwo ari umuhamagaro.
Bamwe muri abo barwayi muri CHUB bahawe ubufasha burimo ibiribwa ibikoresho by’isuku n’ibindi, bakaba baratangarije IGIHE ko igikorwa nk’iki bakishimiye kandi kibagarurira icyizere cy’u buzima.
Bizimana Jean Claude uturuka mu Murenge wa Tumba n’akanyamuneza yagize ati: “Maze iminsi micye muri ibi bitaro, ariko byonyine ukuntu mbonye itorero n’abahanzi baturirimbira, byatumye n’uburibwe bugabanuka.”
Mukamazina Febronia yagize ati: “Abaganga batugiriye neza, badusuye baduha impano, n’abarwayi natwe twishimye, n’abayobozi b’akarere bari baje, uyu munsi ni ubwa kabiri ubaye ndi mu bitaro, hari ubundi wigeze kubaho n’ubundi baduha ibikoresho, Imana ibahe umugisha ni abantu beza.”
Hagamijwe gufasha abarwayi bagana ibi bitaro badafite ubushobozi bwo kwivuza cyangwa kubona amafunguro n’ibikoresho, muri CHUB hashyizweho agaseke k’abakozi kitwa “Fondation Agaseke k’urukundo”, ko kugoboka bene abo bantu.
Umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana abarwayi washyizweho na Papa Yohani Pawulo wa II mu mwaka w’1992, ukaba wizihizwa ku rwego rw’isi buri mwaka kuwa 11 Gashyantare. Muri CHUB ukaba wizihijwe ku nshuro ya 23.



















TANGA IGITEKEREZO