Abo basaza n’abakecuru babigarutseho ubwo basozaga icyumweru cyahariwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa abageze mu zabukuru gifite insanganyamatsiko igira iti ‘Kirazira guha akato no guhohotera umukecuru/Umusaza mu buryo ubwo ari bwo bwose’.
Abaganiriye na IGIHE bagaragaje ko muri iki gihe babayeho neza kubera gahunda zo kubitaho bashyriweho na Leta, ariko bavuga ko bahangayikishijwe n’imyitwarire ya bamwe mu rubyiruko muri iki gihe.
Imwe muri iyo myitwarire bavuze irimo kuba bamwe mu rubyiruko bishora mu biyobyabwenge, ubusambanyi n’izindi ngeso mbi zirimo urugomo, ubusinzi, gutwara inda zitateguwe, kutitabira umurimo n’izindi.
Hassina Mukarusine yagize ati “Mu gihugu cyacu hari amahirwe menshi, kandi abantu bose bitaweho n’urubyiruko rwitaweho ariko hari benshi mu basore n’inkumi bafite imyitwarire mibi ku buryo batabiretse hakiri kare bishobora kuzabaviramo ingaruka zo gusaza nabi. Abakobwa basigaye bakabije kubyarira iwabo, abahungu nabo bakajya mu biyobyabwenge n’izindi ngeso mbi, bagatakaza umwanya kandi bakagombye kuwukoresha biteza imbere, bitegura no kuzaba ababyeyi beza”.
Abo basaza n’abakecuru basanga ababyeyi bakwiye kongera ingufu n’umwanya mu guha ababakomokaho uburere na Leta ikabunganira yongera ingamba zifasha abakiri bato kureka ingeso mbi bakitabira umurimo bategura ejo hazaza heza.
Bafite ihuriro rigamije kubafasha gusaza neza
Abageze mu zabukuru bo mu karere ka Huye bagera kuri 30 bafite umuryango witwa ‘Nsindagiza’ ubafasha guhura bakungurana ibitekerezo bagakora n’ibikorwa bibafasha kwiteza imbere uko bashoboye, kugira ngo n’abakiri bato barebereho.
Uwo mu ryango witwa ‘Nsindagiza’ washinzwe mu mwaka wa 2104, ugamije gufasha abageze muza bukuru gusaza neza bafite imibereho myiza no kurindwa ihoterwa n’akato bakorerwaga.
Elia Mugabowishema, uyobora uwo muryango, avuga ko bafite gahunda yo gukorera mu gihugu hose, ariko kuri ubu bakaba bakorera mu turere twa Kicukiro, Gasabo, Nyarugenge na Huye.
Mugabowishema ati “Twashinze uyu muryango tugamije gufasha abageze muza bukuru kuva mu bwigunge no kubarinda ihohoterwa n’akato, ariko tunereka abakiri bato ko bakwiye gukora cyane bagifite imbaraga birinda kuzasaza nabi. Dufite gahunda yo kuzakorera mu gihugu hose, ariko mu myaka itatu tumaze kugera mu turere dutatu two mu mujyi wa Kigali ndetse no mu Karere ka Huye”.
Kugeza ubu abageze muza bukuru bo mu Karere ka Huye bibumbye mu muryango ‘Nsindagiza’ bakorana n’urubyiruko rwiga muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye mu rwego kungurana ibitekerezo no guhana ubunararibonye.
Fulgence Munyampeta, uhagarariye itsinda rikorana nabo bageze muzabukuru, avuga ko bafasha abageze mu zabukuru kubungura ubumenyi ku ndwara bashobora guhura nazo n’uko bazirinda, ariko nabo bakabungukiraho ubunanararibonye nk’abantu bakuru.



















TANGA IGITEKEREZO