Nyuma yo gukorerwa ubuvugizi n’Inama y’Igihugu y’Abagore, ku ikubitiro hagiye gutangwa inkunga ku bagore 50.
Iyo nkunga ingana na 6,500,000 FRW bazayihabwa na Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda naho Akarere ka Huye kabakodeshereze ibibanza mu gihe cy’amezi atatu.
Umunyamabanga w’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Igihugu, Murekatete Alphonsine, yavuze ko bagamije guteza imbere abagore no kubafasha kuva mu bucuruzi bw’akajagari.
Ati “Twifuza ko umunyarwandakazi akora ibintu birambye kandi twubahiriza na gahunda ya Leta yo gukura ubucuruzi budafatika mu muhanda.”
MTN Rwanda yabanje kubahugura ku gukoresha neza amafaranga no gukoresha ikoranabuhanga bafashwa no kwibumbira hamwe mu matsinda.
Umukozi wa MTN mu ishami rya Mobile Money, Karenzi Alexis, yavuze ko basanzwe bafasha abatishoboye cyangwa abakeneye inkunga bityo biyemeje no kugoboka abagore bacuruza agataro.
Abo bagore bahise bashinga amatsinda abiri, rimwe rigizwe n’abantu 25 biyemeza ko bagiye no gutangira kwizigama aho buri umwe azajya atanga amafaranga 250 mu cyumweru kimwe.
Bagaraje ko nubwo bacuruza agataro babikora batabyishimiye ahubwo ari amaburakindi.
Nyiramana Claudine ati “Nkurikije ukuntu bimbangamira mpetse umwana cyangwa ntwite, numva ngiye kwicara hasi nkakora ubucuruzi bwemewe.”
Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Huye, Kamana André, yavuze ko muri uku kwezi bagiye guhita babaha ibibanza byo gucururuzamo mu isoko rya Huye.
Ati “Icyo tubafasha twari twavuze ko urwego rw’akarere ruzabafasha amezi atatu y’ubukode tukagena uburyo ayo mafaranga azahita ahabwa aho bazakorera.”
Ku ikubitiro buri umwe azahabwa ibihumbi 50 000 FRW nyuma y’amezi atatu ahabwe andi angana nk’ayo bitewe n’uko yitwaye neza mu bucuruzi bwe.
Inama y’Igihugu y’Abagore mu Rwanda yabashakiye iyi nkunga ivuga iki gikorwa kizakomereza no mu tundi turere.











Ibitekerezo 0