00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Abahinzi ba Kawa bifuza ko hagenwa igiciro hatirengagijwe imvune bagira bayitaho

Yanditswe na

Prudence Kwizera

Kuya 7 February 2015 saa 09:29
Yasuwe :

Bamwe mu bahinga Kawa nka kimwe mu bihingwa byinjiza amadovize mu Rwanda bavuga ko umusaruro bakuramo ntaho uhuriye n’ibyo batakaza bayitaho, bityo bakifuza ko inzego zibishinzwe zakora ubuvugizi amafaranga bahabwa ku kilo akiyongera.
Aba bahinzi babigarutseho ubwo batahaga inzu y’ububiko bwa Kawa ku ruganda rwa Maraba ruherereye mu Karere ka Huye mu Ntara ntara y’Amajyepfo.
Baganira na IGIHE, abahinzi ba Kawa bibumbiye muri Koperative “Abahuzamugambi”, bagaragaza ko guhinga Kawa no (…)

Bamwe mu bahinga Kawa nka kimwe mu bihingwa byinjiza amadovize mu Rwanda bavuga ko umusaruro bakuramo ntaho uhuriye n’ibyo batakaza bayitaho, bityo bakifuza ko inzego zibishinzwe zakora ubuvugizi amafaranga bahabwa ku kilo akiyongera.

Aba bahinzi babigarutseho ubwo batahaga inzu y’ububiko bwa Kawa ku ruganda rwa Maraba ruherereye mu Karere ka Huye mu Ntara ntara y’Amajyepfo.

Baganira na IGIHE, abahinzi ba Kawa bibumbiye muri Koperative “Abahuzamugambi”, bagaragaza ko guhinga Kawa no kuyitaho bisaba imbaraga nyinshi no kwihangana, bityo ngo abashyiraho igiciro bakwiye guha agaciro imvune umuhinzi agira.

abahinzi ba Kawa bahize abandi mu kugemura umusaruro mwinshi ku ruganda rwa Maraba

Gusa bamwe muri bo bamaze igihe kinini bahinga Kawa bemeza ko hari icyo yabafashije mu mibereho n’iterambere, ariko bakavuga ko amafaranga 200 bahabwa ku kilo akiri macye ugereranyije n’imvune bahura nazo.

Umukambwe Eliyezeri Baribarira w’imyaka 70 y’amavuko ati “Kawa nayihinze mfite imyaka 25, …yamfashije kurihira abana amashuri no kubaho mfite ibyo kurya. Ariko muri iki gihe bakwiye kongera amafaranga baduha kuko kuyitaho biravunanye, gusasira, ifumbire no kuyitaho, urebye bisaba kwihangana”.

Undi mubyeyi ati “…kuva muri 2006 mpinga Kawa nakuyemo inka, (…)duhora dutakamba ngo bongere amafaranga baduha ku kilo. Ariko icyo twifuza ni uko bazirikana imvune umuhinzi agira bakongera igiciro kugira ngo na we imugirire akamaro”.

Baribarira Eliyezeri w’imyaka 70 y’amavuko amaze imyaka 45 ahinga Kawa nawe avuga ko igiciro bagurishaho kikiri gito

Dr. Celestin Katarayiha, Umuyobozi ushinzwe ishami rya Kawa mu kigo cy’igihugu gishinzwe ibyoherezwa mu mahanga (NAEB), avuga ko igiciro cyiyongera bitewe n’ubwiza bwa Kawa, kandi ko bahera ku giciro fatizo ku rwego mpuzamahanga.

Ati “Igiciro kijyaho bihereye kuko igiciro cy’ikawa gihagaze ku isoko mpuzamahanga. Nanone bikagendera ku bikorwa byose bigenda byinjiramo kugira ngo turebe uko igitumbwe cya kawa cyagura. Mu mibare twakoze kugeza ubu, ikilo kimwe cy’igitumbwe kugira ngo ucyeze uba washoye nibura amafaranga 80; Iyo rero abonye 200 ntabwo aba ahombye, aba yungutse; kandi ni yo cyamanutse ntabwo biba bitewe natwe.”

Bamwe bahinzi ba Kawa bagemura umusaruro ku ruganda rwa Maraba bifuza ko igiciro bagurirwaho cyakongerwa

NAEB ivuga ko ibiciro fatizo ku rwego mpuzamahanga ku kilo cya Kawa y’ibitumbwe bigenda bihinduka, kuko mu mwaka wa 2013, umuhinzi yishyurwaga amafaranga y’u Rwanda 143 ku kilo, n’aho mu 2014 igiciro ku kilo cyaguraga amafaranga 200 y’u Rwanda kugeza na n’ubu.

Ubuyobozi bwa NAEB bukaba busaba abaturage kwita kuri Kawa yabo kugira ngo itange umusaruro mwiza, kuko ari bimwe mu bizatuma igiciro bahabwa ku kilo kiyongera.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages