Byavugiwe mu Karere ka Huye kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2017, ubwo umuryango ugizwe n’urubyiruko ‘Rwanda Youth Voice for Change’ watangizaga ibikorwa by’ubukangurambaga bwo gukumira inda zitateguwe mu bangavu no kurwanya umwanda mu ngo hubakwa ubwiherero bwujuje ibyangombwa.
Uyu muryango ‘Rwanda Youth Voice for Change’ wavukiye muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye mu mwaka wa 2009 ukaba ugizwe n’abanyeshuri 32 bize ibijyanye n’ubuvuzi, imiti, ubuzima bwo mu mutwe n’ibijyanye n’ubwubatsi.
Umukozi ushinzwe itumanaho muri uwo muryango, Jean Paul Munyaneza, avuga ko basanzwe bakora ibikorwa byo gutera inkunga abatishoboye, ariko kuri iyi nshuro basanze bagomba gutanga umusanzu mu guhangana n’ikibazo cy’inda zitateguwe ziterwa abangavu ndetse n’umwanda ugaragara mu ngo ugatera indwara.
Munyaneza ati “Ubusanzwe dukora ibikorwa byo gufasha abasigajwe inyuma n’amateka tubatoza isuku no kwirinda indwara ziterwa n’umwanda, kuri iyi nshuro dufite imishinga ibiri tuzakorera mu murenge wa Huye, harimo kubakira abasigajwe inyuma n’amateka ubwiherero 23, tugakora n’ubukangurambaga ku kurwanya inda zitateguwe ziterwa abangavu”.
Akomeza avuga ko bahisemo gufatanya n’abajyanama b’ubuzima kuko ari abantu bazi ubuzima bw’abaturage cyane kandi bahorana nabo buri munsi, by’umwihariko babasaba umusanzu mu gukumira inda zitateguwe ziterwa abangavu babashishikariza kwirinda ubusambanyi byabananira bakaboneza urubyaro.
Bumwe mu buryo bugiye kwifashishwa ni ugushyiraho amatsinda y’abakobwa bazajya bigishirizwamo ubuzima bw’imyororokere, ku mugoroba by’umwihariko muri iki gihe cy’ibiruhuko ku banyeshuri.
Munyaneza yasobanuye ko byagaraye ko hari abakobwa bajya kuboneza urubyaro bihishahisha cyangwa bagakoresha imiti bakuye kwa Magendu kubera kudasobanukorwa, bityo asanga ibikotwa batangiye bizakemura ibyo bibazo byose.
Bamwe mu bajyanama b’ubuzima bavuga ko ikibazo cy’inda ziterwa abangavu gihari kandi gikabije, bityo ngo uyu mushinga bawitezeho kuzakemura byinshi.
Mu karere ka Huye ni hamwe mu hagaragara abangavu benshi batwaye inda zitateguwe kuko ibarura ryakozwe mu mirenge yose y’ako karere ryerekanye ko kuva 2015 kugeza 2017, abana b’abakobwa 315 bafite hagati y’imyaka 12 na 17 batewe inda zitateguwe bibagiraho ingaruka mbi zirimo no kuva mu ishuri.
Iryo barura ryagaragaje ko abana b’abakobwa bari ku kigero cya 42% batewe inda muri 2015, na ho 48% baziterwa muri 2016 mu gihe 10% bazitewe mu mezi ya mbere ya 2017.



















TANGA IGITEKEREZO