Abaturage 25 basengera muri Paruwasi ya Rugango mu Murenge wa Mbazi mu Karere ka Huye bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, basabye imbabazi imiryango 150 biciye, biyemeza ubufatanye mu iterambere no kubaka igihugu kizira amacakubiri n’urwango.
Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatatu muri gahunda yo kwizihiza Umunsi Mukuru w’Ubwiyunge ufite insanganyamatsiko igira iti “Duharanire Ubumwe n’Ubudaheranwa mu Muryango Nyarwanda”.
Hatuwe igitambo cya Misa cyayobowe na Musenyeri wa Diyoseze Gatolika ya Butare, Rukamba Philippe.
Abasabye imbabazi n’abazitanze bamaze amezi 10 mu rugendo rw’isanamitima aho bahawe inyigisho z’ubumwe n’ubwiyunge, kwicuza, kubabarira no kubana neza.
Nyandwi Emmanuel yasabye imbabazi Mukamana Jacqueline kuko yamwiciye abo mu muryango muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yavuze ko Jenoside ikimara guhagarikwa n’Ingabo za FPR Inkotanyi yafashwe arafungwa ariko amaze kurangiza igihano asigarana inkomanga ku mutima y’abantu yishe kandi akaba atarasabye imbabazi abaturanyi yahemukiye.
Ati “Twarahuraga [Mukamana] nkiruka naba ngeze ku ishyamba nkacengera kubera ipfunwe nari mfite ry’uko namwiciye.”
Nyuma yo guhabwa inyigisho na Paruwasi ya Rugango, Nyandwi avuga ko yatinyutse kwegera Mukamana amusaba imbabazi arazimuha batangira kwigana inyigisho z’isanamitima.
Ati “Noneho ndamwegera mbona turaganiriye musaba imbabazi z’ibyo namukoreye arazimpa, ambabarira n’ubwishyu bw’imitungo ye nangije bw’ibihumbi 50 Frw.”
Nyandwi yavuze ko kurangiza igihano ku wakoze Jenoside agataha mu rugo bidahagije.
Ati “Kurangiza igifungo ugataha ntujye gusaba imbabazi abo wahemukiye ntibihagije kuko uhorana umutima uhagaze. Nagira inama abataratera intambwe yo kujya gusaba imbabazi ko babikora kuko biraruhura.”
Mukamana na we yavuze ko ataraganira na Nyandwi ngo amusabe imbabazi yahoranaga ubwoba bw’uko azamwica kuko yakekaga ko atahindutse.
Gusa ngo akimara kumusaba imbabazi akazimuha yumvise atuje ku mutima none ubu babanye neza.
Ati “Namuhaye imbabazi mbikuye ku mutima, ubu tubanye neza nta kibazo kandi n’ubu turi kumwe ndumva nta rwikekwe.”
Usibye kwigira hamwe inyigisho z’isanamitima n’ubumwe n’ubwiyunge, abasabye imbabazi n’abazibahaye bakorera hamwe ibikorwa by’iterambere birimo ubuhinzi, kwizigama mu matsinda n’ibindi.
Hakizimana Boniface na we yavuze ko nyuma yo kurangiza igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 yakomeje kugira umutima uhagaze ariko atera intambwe yegera Mukangamije Béatrice yiciye umuryango amusaba imbabazi.
Ati “Navuye muri gereza numva narabohotse ndi umukirisitu ariko twahura na Mukangamije twaje gusanga twembi nkamutinya ntabwo nashoboraga kuba namwegera. Si we wenyine kuko n’abandi nahemukiye ni ko byagendaga. Nyuma yo kubasaba imbabazi bakazimpa ni bwo numvise ku mutima wanjye habohotse kuko tubana neza.”
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yashimye Kiliziya Gatolika by’umwihariko Paruwasi ya Rugango uruhare igira mu bumwe n’ubwiyunge no kubanisha neza Abanyarwanda.
Yasabye abamaze igihe mu rugendo rw’isanamitima gukomeza inzira nziza batangiye no kubana neza mu mahoro kandi bakigisha abandi basigaye.
Ati “Muri izi gahunda icyo bidufasha ni ukugira ngo abantu bagende birenga tumenye ukuri kuri aya mateka tuyubakireho duharanira ko Jenoside itakongera kubaho ukundi ariko dukora n’ibikorwa byongera kugarura ubumuntu, urukundo no koroherana, kubana no kumva ko buri munyarwanda wese afite agaciro.”
Musenyeri wa Diyoseze Gatolika ya Butare, Rukamba Philippe, yashimye abateye intambwe yo kwiyunga, abasaba kudatsikira ngo basubire inyuma.
Yavuze ko bafite gahunda yo kugeza inyigisho z’isanamitima muri paruwasi zose.
Ati “Ubundi gahunda izajya mu maparuwasi yose gusa biterwa n’imyiteguro; hari aho bitegura bikagenda vuba ahandi bikagenda buhoro, birashoboka ko hano tuzanahagaruka. Biri muri paruwasi zose kuko bagomba gutegurwa nibura amezi atandatu.”
Muri Paruwasi ya Rugango abakoze Jenoside bagera kuri 86 ni bo bamaze gusaba imbabazi kuva inyigisho z’isanamitima zatangira.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!