00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Abana 700 batojwe gukora ubutabazi bw’ibanze

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 3 October 2022 saa 12:06
Yasuwe :

Abana b’abanyeshuri bagera kuri 700 biga mu mashuri yisumbuye mu Karere ka Huye, bamaze iminsi batozwa gukora ubutabazi bw’ibanze no gukumira ibiza kugira ngo bazakurane uwo muco mwiza.

Abo bana biga mu bigo by’amashuri bigera kuri 14 bamaze iminsi itatu batozwa na Croix Rouge y’u Rwanda kuko mu nshingano z’uyu muryango harimo gutabara imbabare.

Bamwe muri bo bavuze ko bungutse byinshi birimo gutabara umuntu uhuye n’ikibazo cy’impanuka ndetse no gukumira ibiza kandi biteguye kubishyira mu bikorwa.

Uwineza Yacinthe ati “Namenye uko natabara mugenzi wanjye aramutse agize ikibazo runaka akitura nko hasi uko namufata, ubundi nkatabaza akagezwa kwa muganga.”

Nkurunziza Emmanuel na we yavuze ko yamenye uburyo bwo gukumira ibiza kugira ngo bitica bantu cyangwa bikangiza ibyabo.

Ati “Batwigishije kujya dutera ibiti kandi tukabyibutsa n’ababyeyi bacu kandi tukazirika ibisenge, guca imirwanyasuri, gufata amazi ava ku bisenge n’ibindi. Icyo tugiye gukora ni ukubishyira mu bikorwa dufatanyije n’ababyeyi bacu.

Umuyobozi ushinzwe itumanaho no gutsura umubano muri Croix Rouge y’u Rwanda, Mazimpaka Emmanuel, yavuze ko batoza abakiri bato gutanga ubutabazi bw’ibanze no gukumira ibiza kugira ngo bakurane uwo muco.

Ati “Twifuza ko abakiri bato bakura bazi gutanga ubutabazi bw’ibanze no gukumira ibiza kugira ngo babikunde hakiri kare.”

Yavuze ko mu bigo by’amashuri bitandukanye bahafite amatsinda akora ibikorwa nk’ibyo kandi bazakomeza kuyongera no kuyakurikirana kugira ngo agere hose.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Imibereho myiza, Kankesha Annonciata, yavuze ko abana batojwe babitezeho kuba imboni mu butabazi.

Ati “Bakabikora babikunze kuko iyo ukoze ikintu ugikunze ugikora neza. Kuba umutabazi ni byiza kandi twishimira ko babitozwa bakiri bato.”

Mu gusoza iki gikorwa habaye amarushanwa, abahize abandi bahabwa ibihembo bitandukanye birimo ibikoresho byo kwifashisha mu gutanga ubutabazi bw’ibanze.

Kuva mu 2015 buri mwaka Croix Rouge y’u Rwanda itoza abagera ku 4500 biganjemo abanyeshuri ku gutanga ubutabazi bw’ibanze no gukumira ibiza.

Abana b’abanyeshuri bagera kuri 700 biga mu mashuri yisumbuye mu Karere ka Huye bamaze iminsi batozwa gukora ubutabazi bw’ibanze no gukumira ibiza
Abana bahawe ibihembo bitandukanye birimo ibikoresho byo kwifashisha mu gutanga ubutabazi bw’ibanze
Basabwe kujya gushyira mu bikorwa ibyo batojwe

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages