Ni itorero bazajya bamaramo amezi atatu, aho baganirizwa hagatumizwa n’ababyeyi babo kugira ngo habe ubufatanye mu gukemura ikibazo kiri mu rugo cyatumye umwana ahahunga akajya kuba mu muhanda.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, avuga ko bafashe umwanzuro wo kunyuza mu itorero abana bazerera kuko basanze ari cyo gishobora kuba igisubizo kirambye.
Yavuze ko ubusanzwe bakoraga umukwabo bagafata abana bazerera mu mujyi bakabasubiza iwabo mu miryango, ariko bagatungurwa no kubona bahise bagaruka kuzerera ako kanya.
Ati “Twatangiye gahunda ya ‘garuka mu muryango,’ ni nko gukora itorero ryihariye ry’aba bana aho tubafata ariko tukagira uburyo baganirizwa n’abantu bafite ubumenyi mu bijyanye n’imitekerereze, aho baganirizwa n’ubuyobozi kandi byaratangiye ahahoze ikigo Intiganda ubu harimo abana 27.”
Sebutege avuga ko muri abo bana bazerera mu mujyi haba harimo n’abafashe ibiyobyabwenge, bityo harimo n’abo bashobora kujyana mu bigo byagenewe kubavura no kubitaho kugira ngo basubizwe mu miryango yabo bameze neza.
Ati “Ni mu rwego rwo kuganira nabo kugira ngo umwana azasubire mu rugo tumaze gusesengura ikibazo afite.”
Uyu muyobozi yavuze ko abana baza kuzerera mu Mujyi wa Huye atari abo mu Karere ka Huye, gusa ahubwo hari n’abaturuka mu turere twa Gisagara, Nyaruguru, Nyamagabe n’utundi bahana imbibi, bityo bazafatanya kubasubiza mu miryango yabo bamaze kwigishwa.
Ati “Gusubiza umwana mu muryango ntabwo ari ikintu cyafata umunsi umwe cyangwa ibiri, ni yo mpamvu twavuze ngo iryo torero rishobora kuba ryamara amezi atatu kugira ngo nanone abana batumva ko bagomba gutura muri ibyo bigo.”
Bamwe mu bana bazerera mu Mujyi wa Huye babwiye IGIHE ko bari basanzwe ari abanyeshuri, ariko ibibazo birimo amakimbirane agaragara hagati y’ababyeyi babo, inzara, gukubitwa n’ababarera no kutitabwaho byatumye bahunga baza kuba mu mujyi.
Umwe ati “Navuye mu rugo kubera kubana nabi na mukadata, mama yarapfuye papa ahita ashaka undi mugore, none yirirwa ankoresha imirimo ivunanye, akirirwa ankubita, niyo mpamvu nahisemo kumuhunga nza hano mu mujyi.”
Imibare igaragaza ko mu Karere ka Huye mu bana 137 bakuwe mu buzererezi mu mwaka wa 2020, abagera ku 18 bagarutsemo; naho muri 49 bakuwemo mu 2021 hagarutse 12.





Ibitekerezo 0