Nyiraminani ukomoka mu Murenge wa Kigoma, Akarere ka Nyanza, yabyariye ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) kuwa 30 Mata 2017, abyara abahungu batatu n’umukobwa umwe.
Ubuyobozi bwa CHUB buvuga ko yabyaye abana batagejeje igihe kuko bavukiye amezi umunani. Bukeye bw’aho, mu gitondo cyo kuwa 1 Gicurasi, nibwo hamenyekanye amakuru y’urupfu rw’abahungu babiri kubera uburwayi.
Abaganga basigaye bakurikirana ubuzima bwa babiri bari basigaye, aho bari bashyizwe mu byuma bishyirwamo abana bavutse batagejeje igihe.
Ibitaro bya CHUB byatanze amakuru ko n’aba bana babiri bari basigaye (umuhungu n’umukobwa) na bo bitabye Imana kubera kutabasha guhumeka neza.
Ubuyobozi bwa CHUB buvuga abo bana bitabye Imana mu ijoro ryo ku wa Kane taliki ya 4 Gicurasi 2017 rishyira kuwa Gatanu.
Uyu mubyeyi wagize ibyago byo kubura abana bane yari yibarukiye icyarimwe, yababyaye abazwe ariko ubuzima bwe bumeze neza kandi ibitaro byamaze kumuezerera ajya mu rugo.
Nyiraminani wari ubyaye bwa kane asanganywe abana batatu, akaba n’umugabo we bumvikana cyane, ariko bakagombwa n’ibibazo by’ubukene nk’uko inzego z’ibanze zibihamya.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kigoma, aho atuye buherutse kuvuga ko bwatangiye gahunda yo kumugenera inkunga kugira ngo ave mu bukene afite, anabashe kwita ku muryango we.
Mu byo ubuyobozi bwavuze azahabwa harimo n’inka yo korora.
Indi nkuru bifitanye isano : Umukene wabyaye abana bane icyarimwe babiri bagapfa, yatangiye kugenerwa inkunga
























TANGA IGITEKEREZO