Ibi byabereye mu rugo rwa Jean Bosco Minani mu masaha ashyira saa kumi z’umugoroba, ubwo abana be batatu bari baryamye naho nyina Nayituriki Euphrasie yagiye gucuruza mu gasoko kari hafi aho ku muhanda.
Emmanuel Turabumuremyi, Umuyobozi w’umudugudu wa Kigarama ibi byabereyemo yabwiye IGIHE ko abaturanyi bamenye iby’iyi mpanuka ubwo babonaga umwotsi mwinshi uzamuka ku nzu, bagahita bihutira kujya gutabara.
Ati “Byamenyekanye bitinze abatabaye bahageze basanga matola bari baryamyeho yabahiriyeho. Umwana mukuru w’imyaka itanu ni we wahereje ukuboko abari baje gutabara maze bamukuramo mbere kuko we yari muremure ashyikira idirishya. Abandi babiri bato bakuwemo nyuma maze bose bihutira kubajyana kwa muganga ariko umwe ahita yitaba Imana akihagera’’.
Mu bivugwa n’abageze ahabereye iyi mpanuka y’umuriro, bavuga ko yaba yatewe n’umuriro w’amashanyarazi bitewe n’uko abana bacokoje aho bacomeka ibyuma by’ikoranabuhanga nka telefone, bashyiramo umusumari ari nabyo byazamuye inkongi.
Umuvuguzi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yatangarije IGIHE ko iyi mpanuka yaturutse ku burangare bw’ababyeyi basize abana mu rugo bonyine.
SP Habiyaremye yagiriye inama abaturage kwirinda gusiga abana mu nzu bonyine no gukoresha ibikoresho by’amashanyarazi byizewe kuko ari byo bigerageza kurinda impanuka.
Ati “Ababyeyi bakwiye kugira amakenga y’umutekano w’abana babo. Nk’uyu mubyeyi yasize abana bato,umukuru afite imyaka itanu. Kuba yari azi ko iyo prise yakutse insinga zigaragara, ubwabyo byagombaga kumutera impungenge akumva ko n’umwana yakoramo. Ikindi twabonye ko iyo nzu bari bacumbitsemo yari ifite insinga zitujuje ubuziranenge ari nabyo byatije umurindi iyi mpanuka’’.
Abana babiri bakomerekeye muri iyi mpanuka bari kwitabwaho n’Ibitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB).



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!