00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Abana bavutse nyuma ya 1994 basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi

Yanditswe na

Kwizera Prudence

Kuya 10 May 2014 saa 09:34
Yasuwe :

Nyuma y’aho bigaragaye ko bamwe mu bana bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda badasobanukiwe n’amateka yaranze jenoside, Umuryango Youth Initiative Organisation ufatanyije n’uwa Ibuka mu Karere ka Huye, kuwa kane bakoze imurikamateka rya Jenoside, aho bayasobanuriye abana biga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Gatagara.
Nk’uko bigenda bigaragara hirya no hino mu Rwanda ko bamwe mu bana bibaza ibibazo bitandukanye kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, ngo hakenewe ibiganiro (…)

Nyuma y’aho bigaragaye ko bamwe mu bana bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda badasobanukiwe n’amateka yaranze jenoside, Umuryango Youth Initiative Organisation ufatanyije n’uwa Ibuka mu Karere ka Huye, kuwa kane bakoze imurikamateka rya Jenoside, aho bayasobanuriye abana biga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Gatagara.

Nk’uko bigenda bigaragara hirya no hino mu Rwanda ko bamwe mu bana bibaza ibibazo bitandukanye kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, ngo hakenewe ibiganiro byimbitse byo kumara amatsiko aba bana ku buryo Jenoside yateguwe, uko yakozwe n’ibindi birebana nayo.

Iri murikamateka ryahabereye ryamurikiwemo amateka y’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, birimo ibitabo birimo amagambo ya bamwe mu bategetsi bariho muri icyo gihe, ibigaragaza imibereho y’abatutsi mu gihe cya repubulika ya mbere n’iya kabiri, ibinyamakuru byagize uruhare mu gushishikariza abahutu kwica abatutsi, amafoto y’abana bishwe ndetse n’ay’ababishe, hamwe n’ibikoresho bakoreshaga.

Ubwo bari bamaze gusobanurirwa amateka yaranze Jenoside, bamwe mu bana bavutse nyuma ya Jenoside bitabiriye iri murikamateka bavuze ko hari byinshi bungutse batari basobanukiwe.

Umwe mu bana yagize ati: “Jenoside njye uko nari nyizi, nari nzi ko ari uburyo bujyanye no guhohotera ku buryo bujyanye n’ubwoko”.

Undi ati: “Mama yarambwiye ngo bavutse ari 10 basigara ari 4, nyine akagenda abinganiriza ukuntu bagiye bapfa, akambwira ko abahutu bishe abatutsi”.

Norbert MBABAZI Visi Perezida wa Ibuka ku rwego rw’Akarere ka Huye avuga ko kugeza ubu hakiri imbogamizi zo gusobarurira aba bana amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi, kuko hari abagera mu rugo ababyeyi babo bakababwira ibindi bihabanye n’ukuri.

MBABAZI ati: “Twahisemo abana n’urubyiruko kuko ni bo akenshi batigeze basobanukirwa neza uko mateka yagenze; kuko hirya no hino aho tugera bagiye batubwira ko n’ibiganiro bitangwa batabisobanukirwa bitewe n’uko abakuru bakoresha uburyo navuga ngo bujimije”.

Uyu muyobozi akaba yongeraho ko bahisemo kwereka aba bana ukuri ku bijyanye n’amateka bakamenya bya bindi batajya basobanukirwa ku buryo bwimbitse ikintu ku kindi.

Iri murikamateka ryateguwe n’umuryango Youth Initiative Organisation ku bufatanye na Ibuka ku rwego rw’Akarere ka Huye, rikaba ari igikorwa cyaje kibanjirije urugendo rwo kwibuka bise “Huye Walk to Remember”, rwabaye ejo kuwa Gatanu, rufite umwihariko wo kwibuka abana bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages