Akarere ka Huye kaza mu turere dufite abana benshi bari munsi y’imyaka itanu bafite ikibazo cy’imirire mibi kuko imibare ya Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yo muri 2015 yerekana ko abari ku kigereranyo cya 42.6% bagwingiye, mu gihe 17.6 % bafite indwara zikomoka ku mwanda nk’impiswi.
Mu guhangana n’icyo kibazo, kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2017, akarere ka Huye kakiriye umufatanyabikorwa witwa FXB (François Xavier Bagnoud) uzakurikirana abana bagera ku bihumbi 52 akabafasha kuva mu mirire mibi.
Ku ikubitiro uyu mushinga watangirijwe mu Murenge wa Gishamvu nk’umwe mu igaragaramo abana benshi bafite imirire mibi.
Umuyobozi wa FXB, Emmanuel Habyarimana yavuze ko baje gukorera mu karere ka Huye kuko basanze hari ikibazo gikabije.
Ati “Uyu mushinga twawuzanye muri Huye kuko nta wundi mufatanyabikorwa akarere kari gafite wo kubafasha kurwanya imirire mibi n’umwanda. Tuzakorera mu mirenge yose y’akarere, utugari twose n’imidugudu, ku buryo mu gihe cy’amezi 20 tuzita ku bana bari munsi y’imyaka itanu bagera ku bihumbi 52”.
Habyarimana yavuze ko mu cyumweru gitaha bazatangira gahunda yo gupima abana bose bari munsi y’imyaka itanu y’amavuko bo mu karere ka Huye, abo bazasanga bafite ikibazo cy’imirire bitabweho by’umwihariko.
Ati “Kuwa mbere tuzatangira gupima abana bose, abo tuzasanga mu ibara ry’umuhondo (abafite imirire mibi mu buryo budakabije), n’abo tuzasanga mu ibara ry’umutuku (abafite imirire mibi mu buryo bukabije), dutangire gahunda yo kubitaho no kubavuza kugira ngo ikibazo bafite bikemuke”.
Akomeza avuga ko kwita kuri abo bana bizajyana no kwigisha ababyeyi babo gutegura indyo yuzuye, kubatera inkunga bahabwa amatungo magufi, ibikoresho ndetse no kubafasha kwibumbira mu matsinda batozwa kwizigamira no gukora imishinga iciriritse.
Clementine Uwitonze n’umugabo we Yohani Mudaheranwa bafite abana batanu bose bafite ikibazo cy’imirire mibi ariko babiri nibo bari munsi y’imyaka itanu y’amavuko. Bavuga ko imirire mibi iterwa n’ubukene bafite kuko batagira isambu yo guhinga ahubwo batunzwe no guca inshuro.
Uwitonze ati “Abana banjye bose uko ari batanu bagiye bakura bari mu mirire mibi. Nk’ubu uyu mwana mpetse w’amezi icyenda yatangiye kurya afite amezi ane kuko nari nabuze amashereka, turakennye ku buryo nk’ubu aheruka kurya ejo ku mugoroba kandi nabwo yariye umushogoro wonyine n’ubugari”.
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Huye, Christine Niwemugeni, yavuze ko uyu mushinga bawitezeho ubufatanye bukomeye mu guca burundu imirire mibi mu bana ndetse n’indwara zituruka ku mwanda.
Iyo gahunda yo kurwanya imirire mibi mu bana ndetse no gutoza abaturage kugira isuku bazayifatanya n’abajyanama b’ubuzima bazagira uruhare mu gukurikirana ingo bazasangamo ibyo bibazo.



















TANGA IGITEKEREZO