00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Abanyeshuri bakanguriwe kudahishira aho babonye ihohotera

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 31 March 2019 saa 02:06
Yasuwe :

Umuryango Umurage Communication for Development, UmC, wakanguriye abanyeshuri biga muri bimwe mu bigo by’amashuri yisumbuye yo mu Karere ka Huye kugira uruhare mu guharanira uburenganzira bwabo no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ni ubukangurambaga bwabaye kuri uyu wa Gatandatu kuko habura iminsi mike ngo bajye mu biruhuko.

Itsinda rya UmC ryaganiriye n’abanyeshuri bo ku Ishuri ryisumbuye cya Mutunda riherereye mu Murenge wa Mbazi, babereka uburyo ihohoterwa rishingiye ku gitsina ribangamira iterambere ry’umuryango ndetse n’uburenganzira bwa muntu.

Igikorwa nk’icyo cyabereye no ku Rwunge rw’amashuri rw’Ababyeyi, Groupe Scolaire des Parents, ahazwi nka CEFOTEC aho abanyeshuri bagaragaje uruhare bashobora kugira mu guharanira uburenganzira bwabo.

Ishimwe Lévi ati “Abana natwe dufite umukoro wo kugira uruhare mu guharanira uburenganzira bwacu dutanga amakuru ku buyobozi igihe tubonye hari ahabaye ikibazo.”

Umwe mu batanze ibiganiro, Uwamaliya Agnes, yashishikarije abanyeshuri kujya batinyuka kuvuga aho babonye ihohoterwa kugira ngo rikumirwe.

Ati “Mukwiye gutinyuka ntimuhishire abahohotera abana cyangwa abo bashakanye; mujye mubivuga kuko ihoterwa ni ribi ribabuza uburenganzira bwanyu.”

Muri icyo gikorwa hahembwe abanyeshuri bahize abandi mu gusubiza neza ibibazo bababjijwe bijyanye n’ikiganiro bahawe. Bahawe ibihembo birimo telefone, ibikapu, amakayi n’amakaramu.

UmC ni umuryango nyarwanda ugamije gushishikariza abanyarwanda guhindura imyumvire n’imyitwarire binyujijwe mu miyoboro itandukanye nk’ikinamico hagamijwe kugira imibereho myiza.

Abanyeshuri basubizaga neza ibibazo bashimiwe bahabwa n'ibihembo bitandukanye
Hahembwe abanyeshuri bahize abandi mu gusubiza neza ibibazo bababjijwe bijyanye n’ikiganiro bahawe
Uwamaliya Agnes, yashishikarije abanyeshuri kujya batinyuka kuvuga aho babona ihohoterwa kugira ngo rikumirwe

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages