00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Abarema amasoko bari gupimwa ko hari ufite ibimenyetso bya COVID-19 (Amafoto)

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 20 April 2020 saa 03:55
Yasuwe :

Mu Karere ka Huye hashyizweho uburyo abarema amasoko amwe n’amwe babanza gupimwa ibimenyetso by’icyorezo cya COVID-19 kugira ngo bamenye uko bahagaze ndetse bakagirwa n’inama z’uko bakomeza kucyirinda.

Kuva byatangazwa ko icyorezo cya COVID-19 giterwa n’agakoko ka Coronavirus cyagaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, Leta y’u Rwanda yafashe ingamba zitandukanye zigamije kugikumira. Muri zo harimo gufunga amashuri n’insengero ndetse n’amasoko yose hagasigara ahacururizwa ibiribwa.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye ku bufatanye n’inzego z’ubuzima bashyizeho uburyo bwo kujya bapima abaturage baremye amasoko kugira ngo harebwe niba ahari ufite ibimenyetso bya COVID-19.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, avuga ko bahisemo ko igihe abaturage bari ku mirongo bategereje kwinjira mu isoko bahanye intera, bajya bapimwa bakagirwa n’inama.

Ati “Tumaze iminsi ku masoko yose tubikora twifashishje akuma gapima umuriro kugira ngo turebe ko hari uwaba agaragaza ibimenyetso bya COVID-19.”

Akomeza avuga ko abo baturage bapimwa n’indwara ya hepatite kugira ngo harebwe uko bahagaze, uwaba ayirwaye abe yakurikiranwa hakiri kare.

Sebutege yavuze ko ubusanzwe iyi gahunda yo gupima abaturage indwara ya hepatite iri gukorerwa no ku Bigo Nderabuzima byose uko ari 16 byo mu Karere ka Huye.

Bamwe mu baturage baremye isoko rya Rango riherereye mu Murenge wa Mukura babwiye IGIHE ko bishimiye gahunda bashyiriweho yo gupimwa harebwa niba hari ufite ibimenyetso bya COVID-19 bavuga ko igamije kurengera ubuzima bwabo.

Hakizimana Innocent ati “Iki gikorwa ndagishimye kuko njyewe naje nje guhaha ngeze hano mu isoko nsanga barimo gupima; nanjye bampimye kandi ni igikorwa cyiza gifasha umuntu kumenya uko ahagaze n’uko agomba kwitwara muri ibi bihe.”

Undi witwa Itangishaka Delphine yavuze ko yaje kurema isoko afite ubwoba akeka ko hari umuntu bahura akamwanduza COVID-19 ariko kuba bashyiriweho uburyo bwo kubanza kubapima yabyishimiye.

Ati “Naje mu isoko mfite ubwoba nibaza ngo ‘ubu mpuye n’umuntu wanduye ntiyanyanduza!’ kuba rero babanza kudupima mbere yo kwinjira mu isoko ni byiza kuko hari uwanduye bahita bamubona ataranduza abandi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yashimiye abaturage uburyo bakomeje kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 abasaba kubikomeza.

Mu gukomeza kwirinda icyorezo cya COVID-19, umuntu wese ugiye kwinjira mu isoko abanza gukaraba amazi n’isabune. Hateganyijwe umuryango wo kwinjiriramo n’uwo gusohokeramo kugira ngo abantu batabisikana bikubanaho.
Amasoko acururizwamo ibiribwa yaguriwe ahasanzwe hacururizwa ibindi byabaye bihagaze ndetse hamwe na hamwe ashyirwa mu bibuga by’imikino kugira ngo abacuruzi n’abakiriya birinde umuvundo no kwegerana muri ibi bihe.

Abaganga batandukanye baje gupima abaturage baremye isoko rya Rango mu Murenge wa Mukura
Abaturage bo mu Karere ka Huye bishimiye gahunda yashyizweho yo kubanza kubapima mbere yo kwinjira mu isoko
Buri wese umaze gupimwa ibimenyetso bya COVID 19 apimwa na hepatite akagirwa n'inama
Igihe abaturage bari ku mirongo bategereje kwinjira mu isoko babanzaga gupimwa no kugirwa inama zo kwirinda
Mbere yo kwinjira mu isoko babanza gupimwa harebwa ko hari ufite ibimenyetso bya COVID 19
Mbere yo kwinjira mu isoko bashyirwa ku murongo kugira ngo hinjire umwe umwe
Mu kubapima ibimenyetso bya COVID 19 harebwa ingano y'umuriro bafite mu mubiri bakagirwa n'inama y'uko bakomeza kwirinda
Ni igikorwa kiri gukorwa ku bufatanye bw Akarere ka Huye n'inzego z'ubuzima
Uwapimwe wese yandikwa mu gitabo cyateganyijwe

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages