00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Abarimu n’abanyeshuri baratabaza kubera ishuri rigiye kubagwaho

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 9 October 2015 saa 11:45
Yasuwe :

Abanyeshuri n’abarimu bo mu kigo cy’amashuri abanza cya Groupe Scolaire ya Nyumba mu Murenge wa Gishamvu Karere ka Huye bavuga ko bahangayikishijwe n’ umutekano muke batezwa n’amashuri ashaje bigaragara ko ashobora kubagwaho igihe cyose imvura yagwa ari nyinshi.

Aba barimu n’abanyeshuri babo n’ubwo bahuriza ku kamaro iri shuri ribafitiye mu birebana no kurahura ubumenyi n’indangagaciro zikwiriye umunyarwanda, bavuga ko bafite impungenge z’uko ibyari ibyishimo byabo igihe kimwe bishobora kuzahinduka umuborogo mu gihe inyubako z’amashuri zaba zimaze kubagwaho,ibi bakabishimangira nyuma y’aho amashuri yabo yatangiye kwiyasa imitutu n’igisenge bikaba bitangiye gusenyuka.

Mukarugambwa Mariya Goreti, umwalimu mu kigo cy’amashuri cya Nyumba mu mwaka wa mbere ati “Dufite impungenge z’uko dushobora kugira ibibazo igihe imvura yagwa ari nyinshi kuko nka njye ishuri nigishirizamo rirava birengeje urugero kandi rimaze no kwiyasa ahantu henshi ku buryo rifite imitutu”.

Abanyeshuri iyo izuba riva rirabica, imvura nayo irabanyagira kandi bari mu nzu

Yakomeje avuga ko aya mashuri ashaje cyane ku buryo iyo imvura iguye, imiyaga igahuha abana bagira ubwoba batinya ko yabagwaho.

Muhire Jean Paul, umuyobozi w’ikigo cya Groupe scolaire Nyumba nawe yemeza ko aya mashuri asanywe byabafasha cyane kuko ari ikigo cyizwiho gutanga umusaruro dore ko no mu banyeshuri 100 bakoze ikizamini gisoza umwaka wa Gatandatu hatsinze 99 bose.

Ati “Iki kigo gifatiye runini ababyeyi benshi bahohereza abana kuko nk’ubu mu mashuri yisumbuye dufitemo abana barenga magana 700, abanza dufitemo 600 twumva tubonye inkunga kigasanywa byadufasha cyane kuko n’ababyeyi bahabohereza bafite icyizere cy’uko bazahakura ubumenyi butandukanye n’uburere bwiza”.

Nubwo bafite impungnge ko ryabagwira, mwarimu ntacika intege akomeza guha abana ubumenyi

Ubuyobozi bubivugaho iki?

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishamvu mu karere ka Huye Bizimana P. Emmanuel, nawe yemeza ko ikibazo cy’inyubako zishaje z’amashuri abanza ya Nyumba bakizi ashingiye kuba ari kigo kimaze igihe kinini uretse ko hari n’ibyagikozweho nko kubaka ibyumba bishya muri gahunda y’uburezi bw’ibanze.

Ati “ Ni amashuri ku gihe cyayo yari meza cyane ariko ntakijyanye n’igihe kuko uburezi uyu munsi tugenderamo mu gihugu cyacu gisobanutse hari uko inyubako ziba zigomba kumera kubera ko amashuri uyu munsi akenewe ni amashuri buri munyarwanda wese ashobora kuba yakwiga yaba anafite ubumuga yashobora kwiga mu buryo bumworoheye kandi iri shuri ntiribyujuje”.

Ishuri ribanza ry’i Nyumba ryubatswe muri 1949 n’Abapadiri, ubwo bahangaga Paruwasi ya Nyumba ndetse rikaba rifashwa na Leta ku bufatanye na Diyosezi ya Butare.

Amakuru twashoboye kumenya avuga ko hari Ishyirahamwe ryo mu Bufaransa ryitwa ADESAF ngo ryiyemeje gukusanya iyo mfashanyo ndetse rikaba ryarigeze no kohereza intumwa mu Rwanda zisanga amafaranga akenewe kugirango risanwe agera hafi miliyoni 400 y’amafaranga y’u Rwanda.

izi ni inkuta z'amwe mu mashuri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages