Ibi babigarutseho ubwo basurwaga n’itsinda ry’abanyamakuru bakurikiranira hafi inkuru z’ubutabera, babarizwa mu Muryango w’Abanyanyamakuru Baharanira Amahoro, Pax Press.
Dr Rwamucyo Eugène, ni Umunyarwanda uba mu gihugu cy’u Bufaransa, wahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye ari umuyobozi w’ikigo gishinzwe kwita ku buzima cya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, cyitwaga CUSP.
Rwamucyo, amateka ya Jenoside mu Mujyi wa Butare no mu nkengero zawo amuvuga nk’umuntu wari ufite ibikorwa by’ubugome byatumye yitwa Dr. Caterpillar, kuko yicishije Abatutsi benshi mu cyari Komini Gishamvu na Komini y’umujyi ya Ngoma.
Abatangabuhamya bavuga ko yayoboye ibikorwa byo gushinyagurira Abatutsi bagahambwa mu byobo rusange bakiri bazima, haba kuri Paruwasi Gatolika ya Nyumba no ku Iseminari Nkuru ya Nyakibanda, mu Murenge wa Gishamvu, muri Arboretum ya Kaminuza, inyuma y’Ibiro bya Perefegitura ya Butare, ahitwa ku i Taba ndetse ko ku ivuriro rya Matyazo.
Umwe mu barokotse utuye mu Murenge wa Gishamvu, yabwiye IGIHE ko hari uburyo abateguye Jenoside muri kariya gace bari baratoje abicanyi, bwo gufata abantu bakabaca imitsi y’amaguru ku dutsinsino n’amavi, maze bakabareka ngo bazapfe bitinze, ari nabo Rwamucyo yagiye ataba bakiri bazima.
Ati “Interahamwe bari barazigishije gutema imitsi y’ibirenge, ngo abantu bananirwe guhunga, kwishakira icyo barya n’ibindi, noneho kandi bazapfe nabi. Aba ni bo wasangaga ahiciwe abantu batewe grenade cyangwa barashwe amasasu n’ibindi, noneho imashini (caterpillar) yari yazanywe na Dr. Rwamucyo igacukura ibyobo, igakukumba abishwe bakivanze n’abagihumeka bose ikabahamba.”
Uyu mubyeyi, yavuze ko bababazwa no kumva Dr. Rwamucyo yigiza nkana, mu bintu azi ndetse akanavuga ko yumva igihano yari yarahawe ari gito kuko we yifuza we yahanishwa gufungwa burundu.
Abihuriyeho n’undi wabonye Dr. Rwamucyo ku kigo nderabuzima cya Matyazo no kuri Perefegitura ya Butare mu gihe cya Jenoside mu bikorwa byo gukangurira Abahutu kirumbura Abatutsi.
Yavuze ko yiboneye Dr. Rwamucyo, kuri Perefegitura asaba ko bahakura impunzi z’Abatutsi yise ‘umwanda’, kuko ngo bamubuzaga kwikorera akazi.
Yagize ati “Yaravuze (Rwamucyo), ngo murabona nzabasha kwikorera akazi nte n’uyu mwanda uri hano, kandi icyo yari agamije ari ukubicisha.’’
Uyu muntu yakomeje avuga ko uko yabaga agenda yihishahisha, yanabonye Dr. Rwamucyo ategeka ihambwa ry’Abatutsi barimo n’abatapfuye mu Matyazo, ndetse no gushishikariza abicanyi gusambanya Abatutsikazi, ibyo aheraho asaba ko ibihano bye byakongerwa kugira ngo abarokotse bumve babonye ubutabera.
Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Gishamvu, Rutazigwa Gérard, yavuze ko Dr. Rwamucyo yahemukiye ab’i Gishamvu kuko yishe benshi.
Ati “Uretse ababaga batemwe ibice byinshi by’umubiri, hari n’ababaga bihishe mu mirambo buzuye amaraso ariko bo batatemwe. Kubera inzara n’umubabaro, bakabura imbaraga zibakuramo, maze nabo bakajugunywa mu byobo bagahambwa n’imashini yazanywe nawe.”
Mu kwiregura kwa Dr. Rwamucyo, we avuga ko nk’umuntu wari ushinzwe ibikorwa by’ubuzima n’isuku, ikoreshwa ry’imashini mu guhamba abantu byari uburyo bw’ubutabazi kugira ngo byihute, bataguma ku misozi bikaba byateza ibindi byorezo mu baturage, agahakana ko hari abantu bahambwe bakiri bazima.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishamvu, Niyibizi Boniface, yavuze ko kumenyesha abarokotse Jenoside amakuru y’ababahekuye n’uko bari kuburanishwa mu bihugu baherereyemo bya kure ari ikintu cyiza kuko bituma baruhuka imitima.
Ati “Abarokotse bafite intimba n’umubabaro, n’ubwo bataheranwe n’agahinda. Iyo turebye umubare w’imibiri ibihumbi bisaga 60 biruhukiye mu rwibutso rwa Nyumba, tukibuka ko uyu Murenge wa Gishamvu utuwe n’abaturage ibihumbi 15; bihita bikwereka ubukana bwa Jenoside, kandi yakoranywe ubugome bwinshi.”
Yakomeje avuga ko ubuyobozi bufite intego yo gukomeza kurinda amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, arushaho kubikwa mu buryo bw’ikorabuhanga, kugira ngo atazibagirana.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!