Byatangajwe n’umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru bamubaza uko indwara ya Malaria ihagaze n’umusaruro w’ingamba zashyizweho mu kuyirwanya no kuyikumira.
Kuva tariki ya 14 Mutarama kugeza ku ya 5 Gashyantare 2019, ingo zirenga 82 373 zo mu Karere ka Huye zaterewemo umuti wica imibu mu mazu.
Sebutege yavuze ko icyo gikorwa cyatanze umusaruro mwiza kuko kuri ubu ibipimo byerekana ko Malaria yagabanyutse cyane.
Ati “Bajya gutera imiti imibare yerekanaga ko mu Karere ka Huye hari abaturage barenga ibihumbi 40 bajya kwa muganga barwaye Malaria, ariko nyuma yo gutera umuti ejobundi batweretse imibare ko byagabanyutse ku buryo abarwara Malaria bari munsi y’ibihumbi umunani, bigaragaza ko uriya muti wagize akamaro.”
Akomeza avuga ko gahunda ihari ari uko buri mwaka uwo muti uzajya uterwa mu nzu z’abaturage kuko byagaragaye ko ugira akamaro kanini mu guhashya Malaria.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, avuga ko umuti uterwa mu nzu udasimbura izindi ngamba zikomatanyije zo kurwanya Malaria zirimo kurara mu nzitiramibu, gukuraho ibidendezi by’amazi n’ibihuru hafi y’ingo n’izindi kuko byunganirana.
Yagarutse ku kibazo cy’abaturage badafite inzitiramibu n’abafite izishaje, abizeza ko muri Nzeri 2019 zizatangira gutangwa ariko bashobora no kuzigura muri farumasi y’akarere cyangwa ku Bigo Nderabuzima.
Ati “Kwirinda biruta kwivuza ntabwo wategereza inzitiramibu yawe ishaje ngo uzahabwe indi kandi na we ubifitemo inyungu ku bijyanye n’ubuzima bwawe kandi ikiguzi cy’inzitiramibu cyaragabanyijwe.”
Ubusanzwe muri Farumasi zigenga inzitiramibu igura ibihumbi 10 Frw naho muri Farumasi z’uturere igeze ku 5 000 Frw.
Umuyobozi ushinzwe Porogaramu y’Igihugu yo kurwanya Malaria muri RBC, Dr Mbituyumuremyi Aimable, yavuze ko ingamba zitandukanye zashyizweho mu guhashya Malaria zatumye igabanyuka mu myaka itatu ishize.
Ati “Dufashe nk’igihe Malaria yazamutse bikabije muri 2016 tukagereranya n’uyu mwaka tubona ko yagabanyutseho abantu hafi miliyoni imwe muri iyi myaka ibiri ishize.”
Ibipimo byagaragajwe byerekana ko uturere twa Gisagara, Huye na Nyanza ari two twibasiwe na Malaria mu Ntara y’Amajyepfo naho mu Burasirazuba ni twose.
Muri utwo turere hafashwe ingamba zihariye zo gutera imiti yica imibu mu nzu z’abaturage.
Dr Mbituyumuremyi yavuze ko gutera imiti yica imibu mu nzu z’abaturage bihenda kuko mu karere kamwe bitwara arenga Miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda ku mwaka.
Abaturage barasabwa guhindura imyumvire ntibange gutererwa umuti wica imibu mu nzu zabo kuko hari aho byagaragaye ko binangira bagakumira abaje kuwubaterera.
Muri Mutarama 2019 ingo zigera ku 1459 zo mu Karere ka Huye zarinangiye zanga ko baziterera umuti.






Ibitekerezo 0