Ni igikorwa cyatangiye kuri uyu wa Gatatu kizamara iminsi irindwi; kirigukorwa n’abaganga b’inzobere baturuka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bufatanye n’Umuryango Come and See Rwanda ndetse n’itorero rya Assemblée de Dieu.
Umuyobozi w’Umuryango Come and See Rwanda, Murenzi Frank, yavuze ko umubano mwiza w’u Rwanda n’amahanga ari wo watumye haboneka inzobere zaje kubafasha kuvura abanyarwanda amaso.
Ati “Iki gikorwa gishingiye ku mubano mwiza hagati ya Khalvari ndetse n’amatorero mu Rwanda ariko cyane cyane Umuryango Come and See Rwanda na Assemblée de Dieu; ni aho rero byashingiye kugira ngo iki gikorwa cyo kuza gusuzuma amaso no kuyavura gikorwe.”
Bamwe mu bo twasanze bamaze gusuzumwa amaso no guhabwa indorerwamo zibafasha kureba neza, bavuze ko byabashimishije kuko bari barabuze ubushobozi bwo kwivuza.
Murekezi Jean ati “Nasomaga inyuguti sinzibone neza ahubwo rimwe na rimwe hakaza amarira; ubu bamaze kumpa indorerwamo kandi ndumva ndeba neza.”
Mukamusoni Patricia ati “Najyaga mu rusengero bavuga ngo musome aha nkabyihorera kuko nari naramaze guhuma na telefone nari narayiretse kubera kutabona.”
Umwe mu nzobere z’abaganga bari kuvura amaso, Dr. Rodolfo Rudy Sarmiento, yavuze ko nyuma yo kubona ko uburwayi bw’amaso bukomeje kwiyongera ku isi kandi akenshi butera ubuhumyi, bahisemo gutanga umusanzu wabo mu kubukumira no kubuvura.
Ati “Ni ikintu twabonye ko gikenewe; mu Rwanda honyine abakeneye ubuvuzi bw’amaso ni benshi kandi abaganga bayavura baracyari bake. Ubwo twazaga mu Rwanda umwaka ushize twabonye ko abanyarwanda bafite icyo kibazo kandi bakeneye ubufasha (…) twahisemo kuza gutanga umusanzu mu Rwanda ku bufatanye n’amatorero ya gikirisito y’ino.”
Biteganijwe ko kuri iyi nshuro abagera kuri 600 ari bo bazasuzumwa amaso bamwe bahabwe indorerwamo naho abandi 60 babagwe amaso.
Icyo gikorwa bagishyizemo amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni 50 kandi umuntu wese ubagannye baramwakira.



















TANGA IGITEKEREZO