00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Abashakanye basabwe kwitwararika nyuma y’aho umugabo yiciwe ku mugore w’abandi

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 9 March 2022 saa 01:57
Yasuwe :

Umugabo wo mu Murenge wa Rusatira mu Karere ka Huye, yishe mugenzi we nyuma yo kumusanga iwe mu nzu mu masaha ya Saa Tatu z’Ijoro arimo kumusambanyiriza umugore.

Uwo mugabo asanzwe abana n’umugore we mu Mudugudu wa Kavumu mu Kagari ka Kimirehe ariko yari afite akazi mu Karere ka Muhanga.

Amakuru IGIHE yamenye avuga ko ubwo uwo mugabo yatahaga iwe avuye i Muhanga ahagana saa Tatu z’Ijoro ku itariki 5 Werurwe 2022 yageze mu rugo atunguye umugore, ahageze asanga hari undi mugabo baryamanye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusatira, Kalisa Constantin, yabwiye IGIHE ko uwo mugabo yishwe yatashye urugo rw’abandi ajya gusambana n’umugore waho.

Ati “Umugabo yagiye mu rugo rwa mugenzi we, yaciye inyuma uwo bashakanye ajya gusambanya umugore utari uwe ataha urugo rutari urwe. Umugabo kuko yakoreraga i Muhanga yaratashye ageze mu rugo amusangayo babanza kurwana nyuma uwo mugabo amukubita umuhini mu mutwe.”

Uko kurwana byataje urusaku bituma abaturanyi n’ubuyobozi batabara, bajyana kwa muganga uwakubitswe umuhini kuko yari agihumeka, apfa muri iryo joro.

Uwapfuye yarashyinguwe akaba asize abana babiri n’umugore. Umugabo wakubise umuhini ndetse n’umugore we ushinjwa kumuca inyuma bari mu maboko y’ubugenzacyaha.

Abaturage basabwe kwitwararika

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusatira, Kalisa Constantin, yavuze ko bakoranye inama n’abaturage kubera ibyaha by’ubusambanyi no kwicana byabaye, barabahumuriza bihanganisha n’umuryango wagize ibyago.

Yasabye abaturage kwirinda guca inyuma y’abo bashakanye bakabigira umuziro.

Ati “Umugore agomba gukomera ku mugabo bashakanye, umugabo na we akamenya ko ntawe ugomba gusimbura umugore bashakanye byemewe n’amategeko, bagakomera ku ibanga ry’urugo kuko iyo badashyira hamwe bacana inyuma ntawo bashobora kugera ku iterambere ry’urugo.”

Yasabye abaturage kwirinda kwihanira ahubwo bakitabaza inzego z’ubuyobozi igihe bahuye n’ikibazo.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages