00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Abasoje amasomo muri PIASS basabwe kutazaburara

Yanditswe na

Kwizera Prudence

Kuya 3 October 2015 saa 06:25
Yasuwe :

Minisiteri y’uburezi n’ubuyobozi b’inama nkuru y’uburezi mu Rwanda (HEC), abanyeshuri bakwiye kugira ubushishozi mu guhitamo amashami biga bagatekereza niba ibyo bagiye kwiga bizabagirira akamaro, mbere yo gutekereza icyo bazamaza impamyabumenyi zabo.

Ibi ni ibyagarutswe mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku nshuro ya kane mu ishuri rikuru ry’abaporotasitanti (PIASS), kuri uyu wa gatatu taliki ya 30 Nzeri 2015.
Abanyeshuri 170 biga mu mashami y’ uburezi, iterambere n’iyobokamana nibo basoje icyiciro cyakabiri cya’amasomo yabo muri PIASS.

Bamwe muri aba banyeshuri bemeza ko icyo bashyize imbere ari kwihangira imirimo cyangwa kujya guhangana ku isoko ry’umurimo kuko ngo biyizeyeho ubushobozi bitewe n’amasomo bahawe.

Nsengimana Benoit Israel yagize ati “ ikigaragara ni uko akazi ari gakeya kandi abarangiza akaba ari benshi, niyo mpamvu nshyigikira gahunda iriho yo gukangurira abantu kwihangira imirimo, nubwo bitoroshye ariko birashoboka; kuko umuntu ashobora gutangirira ku bintu bicye akagera kuri byinshi yashakaga”

Prof. Elisee Musemakweri umuyobozi mukuru wa PIASS mu ijambo rye yasabye abanyeshuri basoje amasomo yabo, kwitwra neza ubumenyi bahawe bukabagirira akamaro bo ubwabo ndetse n’umueryango nyarwanda.

Yagize ati “ntibagire ngo bagiye kuryama, ahubwo bagiye gukoresha ibyo bize, kugira ngo bazamure igihugu, turabasaba ko umurava bakoranye biga n’imbaraga bagaragaje babigaragaza no hanze aho bagiye”

Prof. Musemakweri avuga kandi ko ishuri ayoboye ritegura amasomo rigomba kwigisha, habanje gukorwa ubushakashatsi bwimbitse k’ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo.

Ati “ ni kubvuga ngo Porogaramu nshya dushyiraho ,tuzishyiraho tumaze gukora ubushakashatsi, tumaze kumenya icyo igihugu gikeneye, icyo abanyarwanda bakeneye, noneho tugategura amasomo akurikije ibyo byifuzo n’ibibazo bihari”

Dr Innocent Sebasaza Mugisha, umuyobozi wa HEC, wari uhagarariye Minisitiri w’uburezi muri iki gikorwa, asanga hakenewe imbaraga n’ubufatanye mu gihitambo ibyo umunyeshuri yiga, kuko ngo bishoboka cyane kuba waburara ukabwirirwa kandi ufite impamyabumenyi.

Yagize ati “ ziriya mpapuro mwabonye batangaga za Diplome (impamyabumenyi), ushobora kuba urufite ukaburara, ukabwirirwa, kandi ntabwo utekereza ngo nonaha ukiramara kurubona ngo nibwo utekereza icyo uzarukoresha, ahubwo umunsi wa mbere utekereza kwinjira mu ishuri ukwiye kuba uvuga uti iyi porogaramu ngiye kwiga izamfasha kugera kuri iki n’iki”

Gusa Dr. Mugisha avuga ko guhitamo ibyo kwiga bifite akamaro bidakwiye guharirwa abayeshuri gusa, ahubwo ngo n’abashinzwe kwigisha birabareba.

Ati “nanone ntabwo ari kuruhande rw’umunyeshuri gusa, n’abamwigisha birabareba cyane, ndetse natwe twemera izo za porogaramu, ni kureba ngo mbese ubundi ifite ireme ku buryo ejo cyangwa ejobundi izaba ikenewe ku isoko”

Ishuri rikuru PIASS ritanze impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza ku nshuro ya kane.

Uyu muhango ukaba wahuriranye n’igikorwa cyo gutaha isomero rishya ndetse no gushyiraho umuyobozi mushya (rector) usimbuye ucyuye igihe.

Abayobozi batandukanye bari bitabiriye uwo muhango
Dr Innocent Mugisha Umuyobozi wa HEC
Prof. Elisee Musemakweri umuyobozi mukuru wa PIASS mu ijambo rye yasabye abanyeshuri basoje amasomo yabo, kwitwra neza ubumenyi bahawe bukabagirira akamaro bo ubwabo ndetse n’umueryango nyarwanda
Bamwe mu banyeshuri

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages