00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Abataka kwamburwa na Sorwal bashumbushijwe akazi

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 12 November 2018 saa 07:51
Yasuwe :

Ubwo muri Gashyantare 2009 uruganda rw’ibibiriti SORWAL (Société Rwandaise des Allumettes) rwafungirwaga imiryango rwasize hari abakozi rutishyuye amafaranga bakoreye hamwe n’ayo kurugemurira ibiti.

Urwo ruganda ruherereye mu Karere ka Huye rwafunzwe kubera kutishyura imisoro bivugwa ko irenga miliyari 4 Frw.

Nyuma muri Nzeri 2018 rwatejwe cyamunara rwegukanwa n’umushoramari witwa Osman Rafik arutanzeho miliyoni 168Frw.

Akimara kurushyikirizwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, hatangajwe ko agiye gutanga imirimo ahereye ku bari basanzwe barukorera kuko rwabasize mu bibazo by’ubukene.

Cleophas Barajiginwa umuhagarariye ati “Nibo bari bahamenyereye kandi batubwiye ibibazo bagize byo kwamburwa twumva tugomba kubaha akazi. Tumaze kwakira 63 kandi turateganya kuzakoresha 300.”

Bamwe mu bamaze guhabwa akazi muri Sorwal bavuga ko bari bamaze igihe mu bibazo by’ubushomeri n’ubukene ariko bishimiye kongera kubona imirimo.

Nyota Mediatrice ati “Umushoramari yatwakiriye atubwira ko twese abahoze bakora muri Sorwal tuzahabwa akazi. Njyewe ku giti cyanjye ndishimye kuko nari maze igihe mu bushomeri n’ubukene.”

Abahoze bakorera Sorwal barimo ibice bibiri. Icya mbere kigizwe n’abagannye inkiko baregera amafaranga batahawe (abo bazayishyurwa na RRA).

Icya kabiri kigizwe n’abakozi batareze mu rukiko cyangwa ababuranye ariko imanza zabo ntizifatweho umwanzuro, abo nta burenganzira bafite ku byavuye muri cyamunara.

Bivugwa ko abakoreye Sorwal ikabasiga mu bibazo byo kutabishyura no kutabatangira ubwishingizi barenga 130.

Uruganda SORWAL (Société Rwandaise des Allumettes) rwashinzwe ku wa 25 Ukwakira 1981 nyuma muri Gashyantare 2009 rufungirwa imiryango kubera kutishyura imisoro.

Umushoramari warwegukanye avuga ko ku ikubitiro agiye gukora ibibiriti ariko nyuma azongeramo n’ibindi bikorwa bijyana nabyo.

Abahoze bakorera Sorwal mbere itarafungwa nibo bahereweho bahabwa akazi
Batangiriye ku gukora isuku batema ibihuru byari byararengeye inyubako z'uruganda
Cleophas Barajiginwa avuga ko bahisemo gutanga akazi bahereye ku bahoze bakora mu ruganda rutarafungwa
Imwe mu mashini zikora ibibiriti iri imbere mu ruganda Sorwal
Umukozi wa RRA yashyikirije Cleophas Barajiginwa impapuro zemeza ko uruganda rwa Sorwal ruhawe umushoramari warwegukanye muri cyamunara
Uruganda Sorwal rwari rumaze imyaka irenga icyenda rufunze imiryango
Abahoze bakorera Sorwal mbere itarafungwa nibo bahereweho bahabwa akazi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages