Amakuru y’urupfu rw’uwo mugabo witwa Ndimurwango bakundaga kwita Cobori yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri ubwo umurambo we bawusangaga mu gishanga cya Rwamamba gihuza Akagari ka Mpare n’aka Girwa mu Murenge wa Tumba.
Bamwe mu baturanyi be bavuga ko uwo mugabo w’imyaka 27 y’amavuko, kuri uyu wa Mbere yiriwe mu rugo ameze neza, ahava nimugoroba ariko ntiyongera kugaruka.
Bamwe mu babonye umurambo we bavuga ko abamwishe bakoresheje igifunga cy’ishoka kuko basanze iruhande rwe harambitse ishoka kandi bigaragara ko bayimukubise ku mutwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tumba, Migabo Vital, yabwiye IGIHE ko uwo mugabo yari asanzwe azwiho ubujura bikaba bikekwa ko abo bibana ari bo bamwishe.
Ati “Umurambo we twawusanze mu gishanga cya Rwamamba munsi ya pinusi. Iperereza ryatangiye ariko yari asanzwe avugwaho ubujura bikaba bikekwa ko yishwe n’abo bibana.”
Migabo yasaye abaturage kwirinda ibikorwa bibi byose bishobora kuganisha ku rupfu.
Ndimurwango yari asanzwe abana n’umugore we mu nzu zubakiwe abasigajwe inyuma n’amateka mu Kagari ka Rango B.
Umurambo wa Ndimurwango wahawe umuryango we ngo ujye kuwushyingura.

Ibitekerezo 0