00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Abaturage bafite impungenge z’ubuzima bwabo kubera ruhurura baturiye

Yanditswe na

Prudence Kwizera

Kuya 20 June 2014 saa 07:26
Yasuwe :

Mu gihe bamwe mu batuye mu kagari ka Ngoma, Umurenge wa Ngoma mu Karere ka Huye bafite impungenge z’ubuzima bwabo, ubw’ abana babo ndetse n’amatungo yabo kubera ruhurura baturanye nayo yiyongera umunsi ku wundi, ubuyobozi bw’uyu murenge bwo butangaza ko kuyitunganya birenze ubushobozi bwabo.
Ubwo IGIHE yageraga mu Kagari ka Ngoma ahari iyi ruhurura, bamwe mu baturanye nayo bamutangarije ko ihamaze igihe kirekira kandi ko batewe impungenge n’ingaruka ishobora kugira ku buzima bwabo cyangwa (…)

Mu gihe bamwe mu batuye mu kagari ka Ngoma, Umurenge wa Ngoma mu Karere ka Huye bafite impungenge z’ubuzima bwabo, ubw’ abana babo ndetse n’amatungo yabo kubera ruhurura baturanye nayo yiyongera umunsi ku wundi, ubuyobozi bw’uyu murenge bwo butangaza ko kuyitunganya birenze ubushobozi bwabo.

Ubwo IGIHE yageraga mu Kagari ka Ngoma ahari iyi ruhurura, bamwe mu baturanye nayo bamutangarije ko ihamaze igihe kirekira kandi ko batewe impungenge n’ingaruka ishobora kugira ku buzima bwabo cyangwa amatungo yabo kuko ngo uko iminsi ihita igenda yiyongera.

Bavuga ko uko imvura iguye iyi ruhurura yiyongera kuko itenguka bitewe n’amazi ayinyuramo.

Iyo witegereje iyi ruhurura, ugenekereje ifite nka metero zigera muri 4 z’ibujyakuzimu, na metero nka 300 z’uburebure.

Ikindi ni uko abaturiye iyi ruhurura bahahinduye aho kumena imyanda aho usanga hagaragara isuku nke n’umunuko ukabije.

Icyo abaturiye ahazwi ku izina ryo mu cya 10 bashingiraho bagira impungenge ni uko igice kinini cy’ iyi ruhurura gikikijwe n’amazu atuyemo abantu, bakifuza ko iramutse yubatswe hari byinshi yaba irengeye birimo kwangirika kw ’ubutaka ndetse n’imyaka iba ihahinze.

Umwe muri bo ati ”Icyahakugeza mu itumba ngo urebe, haba hari umuvumba mwinshi, byakagombye gukurikiranwa mbere itaragira byinshi yangiza”.

Undi ati ”Iyo imvura iguye ni ukwirukanka dushakisha abana ngo itagira uwo ihitana kandi mu ijoro havamo imibu ikarara iduhira”.

Arsene Kabalisa, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Ngoma avuga ko kubaka iyi ruhurura birenze ubushobozi bwabo, ariko akizeza abaturage ko mu mwaka utaha izubakwa.

Ati ”Iyo ruhurura turayizi kandi mwabonye ko twatangiye gukora imihanda, ntitwakora imihanda ngo dusige ruhurura, ni ruhurura ndende isaba amafaranga menshi, isaba kubakwa mu buryo burambye, si ikintu wakora mu gihe gito”.

Uyu muyobozi akomeza atangaza ko bagiye gukora ubuvugizi ku karere ku buryo mu ngengo y’imari y’umwaka utaha igenewe ibikorwa remezo, n’iyi ruhurura yashyirwamo maze ikazubakwa.

Ikibazo cya ruhurura gikunze kugaragara mu bice bitandukanye by’igihugu, aho usanga kibera imbogamizi abazituriye, kuko izitubakiye aba ari zo ndiri y’imibu, nanone ishobora guterwa na bamwe mu baturage, bazihindura ahagenewe kujugunwa imyanda, ugasanga n’isuku yaho irakemangwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages