Abatutsi bari bahungiye mu cyahoze ari Komini Runyinya muri Perefegitura ya Butare, ubu hakaba ari mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo, bishwe tariki ya 20 na 21 Mata 1994. Ku bw’ibyo tariki ya 20 na 21 Mata 2013 ni umunsi wo kubunamira no gushyingura imibiri mishya yabonetse.
Jacqueline Mukamunana n’undi muntu utashatse ko izina rye ritangazwa bakaba ari bamwe mu barokokeye muri aka gace, batangarije IGIHE ko tariki ya 20 Mata hazabaho ijoro ry’icyunamo, na ho bukeye bwaho ku ya 21 imihango ikomeze hashyingurwa imibiri y’abahaguye, izimurirwa mu rwibutso rushya kimwe n’imibiri mishya yabonetse igera kuri 18.
Ku bazitabira gahunda yo ku wa 20 ngo bazahagurukira aho bita kwa Venant mu Mujyi wa Kigali saa cyenda z’umugoroba ku wa Gatandatu na saa kumi n’ebyiri z’igitondo ku Cyumweru; amafaranga y’urugendo akaba ari ibihumbi bitandatu kugenda no kugaruka.
Kuri uyu munsi umuryango w’abarokokeye i Karama batuye i Kigali n’abandi bashaka kwifatanya na bo barahurira mu misa yo gusabira abahaguye ibera muri Lycee Notre Dame des Citeaux saa kumi n’imwe z’umugoroba.
Aba barokokeye i Karama bashimira abasirikare b’u Burundi babafashije kwambuka, ingabo za FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside na Padiri Francois Ngomirakiza wabahaye ubufasha burimo n’ibiribwa bari i Karama mu gihe Burugumesitiri wa Komini Runyinya, Deo Hategekimana atigeze agira na kimwe abafasha.
Mukamunana kimwe na mugenzi we bavuga ko i Karama haguye Abatutsi bari hagati y’ibihumbi 70 na 75 barimo abahahungiye baturutse i Kibeho aho Jenoside yatangiye tariki 12 Mata 1994 n’abari baturutse i Cyahinda hagati y’itariki 15 na 16 Mata 1994, hakaba ari hamwe mu haguye abantu benshi muri kariya gace.
Abahaguye bishwe n’Interahamwe zivuye mu makomini yari akikije Runyinya, harimo Rwamiko, Mubuga na Mudasomwa mu cyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro, bafatanyije n’Abahutu b’Abarundi bari barahungiye mu Rwanda muri Komini Nyakizu hagati y’umwaka wa 1990 na 1993 bakomeje no kwica umugenda abageragezaga guhungira i Burundi.



















TANGA IGITEKEREZO