00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Abatuye i Kinazi bababajwe bikomeye n’uko biraye mu kwesa imihigo

Yanditswe na

Kwizera Prudence

Kuya 17 October 2015 saa 08:26
Yasuwe :

Nubwo akarere ka Huye kaje ku mwanya wa mbere mu kwesa imihigo y’umwaka ushize wa 2014/2015 bamwe mu batuye umurenge wa Kinazi bavuga ko bababajwe no kuba umurenge wabo warasubiye inyuma ku rwego rw’aka karere, ukava mwanya wa mbere ukaza ku mwanya wa kane, gusa baragaragaza ko byabahaye isomo ryo gukora cyane.

Mu gihe usanga inzego z’uturere zihiga zikanahigura ibyo ziyemeje kugeraho bijyanye n’iterambere ry’abaturage, kugira ngo iyo mihigo ishyirwe mu bikorwa n’inzego z’ibanze guhera mu midugudu usanga nazo zihiga.

Nkuko byagaragajwe mu imurikabikorwa mu murenge wa Kinazi wo mu karere ka Huye, nyuma yo gusubira inyuma ku mwanya uyu murenge warusanzweho bamwe mu bawutuye bagaragaza akababaro, bakavuga ko bagiye kurushaho gukora.

Ngamije yagize ati” ni agahinda sinzi niba wabibonye, n’umuyobozi wacu kuvuga umwanya wa kane ntabwo yari yishimye, ni ikimwaro kuri twe kuko imyaka yari ishize ari ine umwanya wa mbere tuwicayeho”

Undi muturage nawe yagize ati “baratubabaje cyane, izuba ryavuye ino ryatumye abantu bakena bakaba bacika n’intege, ariko uyu mwka twiyemeje ko tuzakora cyane tugasubirana umwanya wacu”

Vital Migabo, Umunyamabanganshingwabikorwa w’umurenge wa Kinazi, yemeranya n’aba baturage, akavuga ko habayeho kwirara, ariko akagaragaza zimwe mu ngamba zafashwe.

Yagize ati “ uyu mwaka w’imihigo ushize twarakoze, ariko indi mirenge yo irakora cyane, twe tugira ngo amazi aracyari yayandi, ubungubu tugiye guhindura ingendo, kuko ikigamijwe n’ukwesa imihigo kandi tukagira amanota meza”

Cyprien Mutwarasibo, umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mukarere ka Huye, nyuma yo gushishikariza abaturage kongera amasaha bamara bakora, nk’imwe munzira yo kugera ku iterambere rirambye, aributsa ko igikorwa cyose umuturage akoze niyo cyaba gito kigira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Yagize ati “ buriya ikintu cyose cyiza wakora, n’ubwo cyaba gito gishobora guhindura ubuzima bw’umurenge wawe; iyo wishyue mitiweri ku gihe, iyo uhingiye ku gihe, iyo ujyanye umwana mu ishuri ku gihe, kugira isuku, (…)uba uhinduye ubuzima bw’umurenge wawe”

Mu imurikabikorwa uyu murenge wakoze abaturage n’ubuyobzi barebeye hamwe ibyagezweho n’ibyo bagiye gukora bagamije iterambere rya buri wese.

Hafunguwe ku mugaragaro ikinyamakuru cy’umurenge kitwa “Amarembo”, kizajya kimenyakanisha gahunda za leta zitandukanye zikorerwa muri uyu murenge wa Kinazi.

Ubuyobozi bw’uyu murenge busanga bizatoza abaturage kurushaho kugira umuco wo gusoma, kandi kikunganira ubuyobozi mu bukangurambaga bukorwa kuri gahunda zitandukanye zigamije iterambere ry’abaturage n’iry’igihugu cyabo.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages