Igikorwa cyo gutanga iyo mbangukiragutarabara cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Kanama 2020. Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Kabutare bwahise butangaza ko izajya ikorera mu gice cya Gisoro - Gisamvu kuko kiri kure y’Ibitaro.
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kabutare, Dr Nzambimana Jean Bosco, yavuze ko basanzwe bafite izindi mbangukiragutabara esheshatu ariko zidahagije kuko hari ubwo zitinda kugera ku bazikeneye bitewe n’ubuke bwazo.
Yavuze ko muri izo esheshatu harimo ebyiri ziba ku Bigo Nderabuzima. Imwe iba ku Kigo Nderabuzima cya Ruhashya ifasha i Rusatira na Rwaniro naho indi iba ku Kigo Nderabuzima cya Kinyamakara igafasha i Simbi ndetse na Maraba.
Ati “Iyi iradufasha guhita tuyohereza ku Kigo Nderabuzima cya Gisoro-Gishamvu kuko gisa naho kiri ku bilometero hafi 29 uvuye hano (ku Bitaro bya Kabutare) kandi gisa naho kiri cyonyine.”
Dr Nzambimana yasobanuye ko hari n’indi mbangukiragutabara bifuza kohereza ku Kigo Nderabuzima cya Karama kuko nacyo kiri kure kandi gisa n’aho kiri cyonyine.
Yavuze ko ibindi Bigo Nderabuzima biboneka mu Karere ka Huye biri ahantu hagendeka kandi hasa n’ahegeranye ku buryo iyo hari umuntu uhari ukeneye serivisi z’ubuzima byoroha kumugeraho.
Yasobanuye ko imbangukiragutabara bahawe n’Akarere ka Huye igiye kuzamura urwego rwa serivisi batanga.
Ati “Hari igihe umurwayi akenera imbangukiragutabara kandi iri mu nzira ijya ahandi ugasanga wenda abonye ko tumuhaye serivisi mbi kandi ari uko yabanje kujya gutabara ahandi bitewe n’uburemere bw’ikibazo. Urumva ko kuba duhawe iyi mbangukiragutabara ari igisubizo cyiza ku baturage ba Huye.”
Bamwe mu baturage bakenera serivisi z’ubuzima mu Karere ka Huye babwiye IGIHE ko guhabwa imbangukiragutabara ari ibintu byiza bishimira kuko hari ubwo bagorwa no kugera kwa muganga barembye.
Iraguha Emerance ati “ Imbangukiragutabara yarantabaye kuko nari ndwaye ndebye kandi ku Kigo Nderabuzima babuze indwara, bavuga ko ngomba kujya ku bitaro. Ambulance yahise iza igenzayo ako kanya baramvura, kandi nari ntwite. Baramvuye ndakira kandi naje no kubyara neza.”
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yavuze ko bafite intego y’uko buri Kigo Nderabuzima kigira imbangukiragutabara mu kurushaho guteza imbere serivisi z’ubuzima.
Ati “Imirenge yacu yose ifite Ikigo Nderabuzima uretse Umurenge wa Kinazi nawo uyu mwaka hari gahunda yo kubaka inzu y’ababyeyi kugira ngo Poste de Santé ibe yazamuka ijye ku rwego rw’Ikigo Nderabuzima. Intego y’akarere ni uko buri Kigo Nderabuzima kigira imbangukiragutabara.”
Akarere ka Huye kagizwe n’imirenge 14 n’utugari 77; gafite ibitaro bibiri, Ibigo Nderabuzima 16 na Poste de Santé 19.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!