Ni igikorwa cyateguwe n’Ishuri rikuru ry’Abaporotesitanti mu Rwanda, Protestant Institute of Arts and Social Sciences (PIASS), aho kuri iyi nshuro cyitabiriwe n’abapasiteri barenga 30 baturutse muri Paruwase zitandukanye mu gihugu.

Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe Amasomo muri PIASS, Prof Viateur Ndikumana, yabwiye IGIHE ko bamaze iminsi batangiye umushinga mugari wo kwigisha Abanyarwanda uburyo bwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe aho bifuza kubinyuza mu bayobozi b’amatorero n’amadini kugira ngo nabo babyigishe abayoboke bayo.

Yagize ati “Twebwe nk’ikigo gifite ishami ryigisha ibyo kubungabunga ibidukikije, twatekereje ko byaba byiza ko twatangira guha Abanyarwanda kuri ubwo bumenyi.

Twahereye kuri bamwe mu bayobozi tuzi ko bagera ku baturage benshi, kuko iyo bigisha ijambo ry’Imana bahura n’abakirisitu benshi”.

Prof. Ndikumana yakomeje avuga ko bifuza ko Paruwase zose zihinduka igicumbi cyo kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe ndetse n’ingaruka zabyo.

Aba bayobozi b’Amatorero y’Abaporotesitanti mu Rwanda bakaba bari kwigishwa uburyo bwose bwakoreshwa mu kubungabunga ibidukikije, nko gutera ibiti bivangwa n’imyaka, guca imirwanyasuri n’amaterasi y’indinganire, n’ibindi nko gutekesha gaz na biogaz.

Bamwe mu bayobozi b’amatorero y’Abaporotesitanti batangiye guhugurwa kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Mutarama 2017, bavuga ko biteze kunguka ubumenyi bwinshi buzabafasha kwigisha abaturage.

Pasiteri Andrew Kayiranga ati “Hano niteguye kungukiramo byinshi bizamfasha kwigisha abayoboke b’itorero ryacu ko kubungabunga ibidukije ari igikorwa gikwiye kwinjira mu mirimo yabo ya buri munsi.

Ikindi nishimiye ni uko ubu basa n'aho badukanguye, twahugiraga mu byo kwigisha ijambo ry’Imana ugasanga ikintu cyo kwita ku bidukikije ntitugiha umwanya uhagije, kandi ni ikintu gikomeye cyane, kuko twasanze na Bibiliya ibivugaho”.

Ubusanzwe inshingano za Kaminuza n’amashuri makuru zibanda ku bintu bitatu, ari byo kwigisha, gukora ubushakashatsi no gufasha abaturage guhangana n’ibibazo bafite.

Mu Rwanda, ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe cyatangiye kumvikana mu 2015, aho kuri ubu kigenda kibyara ingaruka zitandukanye, zirimo izuba ryinshi ryacanye rigatera amapfa mu bice bitandukanye by’igihugu, imvura nyinshi igwa rimwe na rimwe igasiga isenye inzu, igatengura imisozi, igahitana n’ubuzima bw’abantu.

Ubuyobozi bwa PIASS butangaza ko habayeho ubufatanye bw’abantu bose, guhangana n’ihindagurika ry’ibihe bakabigira ibyabo, izo ngaruka zose zakumirwa hakiri kare.

Abaitabiriye amahugurwa biteguye kuvoma ubumenyi buzabafasha kwigisha abo bayobora ibyo kubungabunga ibidukikije
Abaitabiriye amahugurwa biteguye kuvoma ubumenyi buzabafasha kwigisha abo bayobora ibyo kubungabunga ibidukikije
Abapasiteri barenga 30 baturutse muri Paruwase zitandukanye mu gihugu bitabiriye amahugurwa ku kubungabunga ibidukikije
Abapasiteri barenga 30 baturutse muri Paruwase zitandukanye mu gihugu bitabiriye amahugurwa ku kubungabunga ibidukikije

[email protected]