Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda ku bufatanye n’ihuriro ry’abanyeshuri (FAGER), wahuguye abanyeshuri bayobora abandi bo muri kaminuza n’amashuri makuru mu Rwanda ku kugira indangagaciro zubahisha Imana mu buzima bwabo bwa buri munsi, bibarinda kuzasoza nabi.
Uyu muryango uvuga ko inyigisho za Bibiliya ari kimwe mu byafasha abayobozi kuyobora bagasoza inshingano neza, kuko hari abasoreza mu bihano by’ibibi bakoze. Bityo abagishwa bagasabwa kwihatira gukora ibikorwa bitanga umurage kuri barumuna babo.
Longin Gatanazi, Umuyobozi wa FAGER mu Rwanda, avuga ko usibye kuba iri huriro rifasha abanyeshuri guhuriza hamwe ibitekerezo, rinagira uruhare mu kubaha inyigisho zibategura kuzaba abantu bafitiye igihugu cyabo akamaro.
“Icyo tugamije ni ukugira ngo umunyeshuri w’umuyobozi mu rwego urwo ari rwo rwose agire ubumenyi buhambaye mu by’imiyoborere myiza, abe umuyobozi w’abandi ariko afite indangagaciro zubahisha Imana kandi afite n’umusanzu atanga ku gihugu cye”.
Bamwe mu banyeshuri bamaze iminsi ibiri bakurikirana izi nyigisho babwiye IGIHE ko bungutse byinshi bijyanye n’ubuyobozi, kandi inyigisho nk’izi zitanga icyerekezo cyiza.
Dieudone Nshimiyimana, umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye unasanzwe yiga ibijyanye na politiki avuga ko ubwe yumvaga ko politiki ntaho ihuriye n’ijambo ry’Imana, ariko ngo yasobanukiwe ko kuyobora bijyana no kubaha Imana.
Yagize ati “Nkajye numvaga ko politiki ntaho yahurira n’ibya Bibiliya, ariko namaze kumenya ko umuyobozi mwiza ari uwubaha Imana, kuko abantu uyobora ariyo yabaremye”.
Pasiteri Gasare Michel umuyobozi w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda akaba n’ umuhuzabikorwa wa Gahunda yo gutegura abayobozi beza b’ejo hazaza, avuga ko usibye kuba bategura aba banyeshuri kuzaba abayobozi beza, hari n’icyo bakwiye kugira ihame.
“Abo twigisha tubasaba mbere na mbere kubaha Imana n’amategeko y’igihugu, bagashyira imbere gukora ibikorwa byiza bizatuma basaza neza, kuko hari benshi basaziye mu bihano by’ibibi bakoze ari abayobozi”.
Gsare yongeraho ko kuba hari bamwe bayobora nabi, bagasoza bari mu bihano cyangwa barahunze kubera ibyaha bakoze, bitanga umurage mubi ku bakiri bato bigatuma n’igihugu kidindira mu iterambere; bityo agasaba ko habaho ubufatanye mu gutoza abakiri bato kurangwa n’ubunyangamugayo mu bikorwa byose.
Usibye kuba bigishwa ibijyanye n’imiyoborere hamwe na Bibiliya, aba banyeshuri bigishwa n’uburyo butandukanye bashobora kunyuramo bihangira imirimo, hagamijwe iterambere no kurwanya ubushomeri.



















TANGA IGITEKEREZO