00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Abigishwa Bibiliya bitezweho gufasha Leta guca ubusinzi n’uburaya mu rubyiruko

Yanditswe na

Prudence Kwizera

Kuya 31 March 2015 saa 01:06
Yasuwe :

Abanyeshuri ba Kaminuza bigishwa inyigisho za Bibiliya barasabwa kudahugira mu ivugabutumwa gusa ahubwo bakanafasha Leta mu guhindura bamwe mu rubyiruko bakirangwa no kwishora mu ngeso mbi zo kunywa ibiyobyabwenge n’ubusambanyi.

Ibi byagarutsweho mu muhango wo gutanga impamyabushobozi ku banyeshuri barangije izo nyigisho biga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye.

Aba banyeshuri bakaba bamaze imyaka 3 bigishwa Bibiliya n’umuryango Mpuzamahanga witwa “Come and See Rwanda”, kugira ngo na bo bazajye kwigisha abandi.

Abanyeshuri 29 barangije amasomo mu ishuri rya bibiliya riherereye mu Murenge wa Tumba ho mu Karere ka Huye basabwe gutanga umusanzu mu guca ubusinzi n’uburaya bigaragara muri uyu Murenge.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tumba Pascal Sahundwa avuga ko muri uyu Murenge wa Tumba hagaragara abantu bafata ibiyobyabwenge bakanabicuruza ndetse n’abakora uburaya.

Akaba avuga ko ubwo havutse ishuri ryigisha Bibiliya rikaba ryatangiye no gusohora abanyeshuri, bitanga icyizere ko bizafasha guca ingeso mbi ziterwa n’ibi bikorwa by’ubusinzi n’uburaya.

Ati “Twizeye ko ibikorwa byabo bizibanda ku guhindura babandi baba mu ngeso mbi, hari ibiyobyabwenge, imyitwarire na za ndaya, inzererezi. Ibyo byose bishobora guteza umutekano mucye, ariko twizera ko bazadufasha kubikosora”.

Pascal Sahundwa Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Tumba mu karere ka Huye

Kubwa Manzi Frank Umuyobozi wa “Come and See Rwanda”, asanga aba barangije izi nyigisho bakwiye kuba intangarugero mu gukosora imwe mu myitwarire idahwitse yagiye iranga bamwe mu banyamadini.

Ati “Byaba ari urukozasoni kubona umuntu urangiza Kaminuza akaba ari we uyobya abantu aho kubayobora; ugasanga ni we uyobya abantu ababwira ibitari ukuri avuga ko ari Imana ibimubwiye”.

Bamwe mu banyeshuri bahawe impamyabumenyi bavuga ko uretse Bibiliya, ngo banahawe inyigisho zihagije zijyanye n’imibanire n’abantu ndetse n’imyitwarire yo mu buzima busanzwe.

Manzi Frank uyobora Come And See Rwanda

Bemeza ko ibi bizabafasha mu mibereho yabo ya buri munsi, haba mu kazi cyangwa mu miryango yabo.

Bimenyimana Emmanuel ati “Ngendeye ku byo nize ahangaha, bizamfasha kubana neza muri Sosiyete, kuko ntabwo twize Bibiliya gusa, twize n’uko abantu bakwiye kubana neza, by’umwihariko nimara kugira umuryango bizamfasha cyane”.

Umuryango “Come and See Rwanda” wageze mu Rwanda mu mwaka wa 2001 ushinzwe n’abanyamerika 3, ari bo Chriss Foreman, Dr. Kim Foreman ndetse na Frank Foreman ari na we wari uhagarariye bagenzi be muri uyu muhango


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages