Ibi byagarutsweho mu muhuro ngarukamwaka w’abikorera bo mu karere ka Huye uzwi nka ‘Huye PSF Day’, aho bareberaga hamwe ibyagezweho ndetse n’ibigikenewe gushyirwamo ingufu muri aka karere.
Abasaba iki kizimyamwoto babishingira ku kuba inkongi z’umuriro ari impanuka kandi idateguza, bakavuga ko kuba nta kizimyamwoto iri mu Mujyi wa Huye biteye impungenge kuko hadutse inkongi y’umuriro ishobora kwangiza ibikorwa byabo ikaba yanatwara ubuzima abantu.
Ngarambe Jean Bosco, ni umwe mu bikorera bo mu Karere ka Huye akaba n’umucungamutungo wa sitasiyo icuruza ibikomoka kuri peterori muri uyu mujyi.
Avuga ko yatekereje agasanga kizimyamwoto ya Polisi imwe rukumbi mu Ntara y’Amajyepfo yose kandi ikaba iba mu karere ka Nyanza mu ntera y’ibirometero birenga 30 ari ibintu biteye inkeke bikwiriye gushakirwa igisubizo.
Ati "Nk’abari mu Rugaga rw’abikorera twakwemererwa kuba twatunga kizimyamwoto yacu bwite kuko yafasha benshi mu kwirinda inkongi y’umuriro ikaba ari n’igikorwaremezo cyarengera ubuzima bw’abantu. Ntabwo nabitekerejeho mu rwego rwanjye bwite, ahubwo natekereje mu rwego rw’ubuzima bw’abaturage.”
“Leta ibigizemo uruhare kugira ngo iyo kizimyamwoto iboneke ahantu biri ngombwa byaba byiza kuko nk’inkongi y’umuriro ifashe sitasiyo imwe muri Huye kizimyamwoto iri buturuke Nyanza, yagera hano hangiritse ibintu byinshi n’abantu benshi.”
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Huye, SSP Boniface Kagenza, yashimye iki gitekerezo cy’abikorera bo muri Huye, avuga ko abashyigikiye kuko byose byarushaho kuzamura umutekano.
Ati ’’Birashoboka cyane ko mwayigurira, ndetse ntimutekereze kizimyamwoto gusa, munatekereze ‘breakdown’. Irakenewe cyane nayo hano mu Majyepfo na Huye by’umwihariko. Nimuzigura ntabwo muzahomba. Imodoka zirirwa zihora zigwa muri Nyungwe buri munsi, i Nyaruguru mujya mubibona buri munsi, ntabwo mwahomba muziguze. Nimubishyire mu bikorwa ntabwo bihenze, igihenze ni igitekerezo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange yavuze ko nka Leta muri rusange hari uburyo bwinshi bwo kwirinda inkongi z’umuriro ndetse na kizimyamwoto zihari nubwo zikiri nke ariko uko ubushobozi buzagenda buboneka zizongerwa.
Ati "kugeza ubu nka Leta, hari kizimyamwoto imwe gusa bijyanye n’ubushobozi Leta ifite. Ariko iyo tuganira ku bintu byakongerwamo ingengo y’imari ariko bishobora no kuba ari amahirwe ku bikorera, ibitekerezo nk’ibi nabyo biba bihawe ikaze. Byaba ari byiza kuba abikorera bashora imari muri serivisi nk’izo kuko Leta yo iba itarabibonera ingengo y’imari.”
Umujyi wa Huye ni umwe mu mijyi yunganira Kigali ugenda utera imbere mu buryo bwose haba mu bikorwaremezo birimo imihanda, amagorofa agezweho, inganda n’ubucuruzi butandukanye, indi ngingo isobanura ko hakwiye kubaho ibikoresho nk’izo kizimyamwoto zifuzwa kugira ngo birusheho kubungwabungwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!