00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Abikorera bo mu mujyi baranengwa gufunga kare bagafungura batinze

Yanditswe na

Prudence Kwizera

Kuya 10 December 2015 saa 01:46
Yasuwe :

Umujyi wa Huye uherereye mu karere ka Huye, intara y’amajyepfo. Abaturage baho n’abandi bakenera serivise zitandukanye ziganjemo iz’ubucuruzi, baranenga abikorera ko bafunga kare mu masaha ya nijoro bagafungura bitinze mu gitondo ku buryo bitoroha kubona serivise runaka mbere ya saa mbiri za mugitondo na nyuma ya saa tatu z’ijoro.

Ibi abikorera bo mu karere ka Huye barabivugwaho, mu gihe habura ukwezi kumwe ngo umujyi wabo wakire imikino ya Afurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu gihugu “CHAN 2016”, izatangira guhera tariki 16 Mutarama 2016.

Bamwe mu baturage batembera n’abasura umujyi wa Huye babwiye IGIHE ko bigoranye kubona aho ufatira ifunguro mu masaha y’ijoro ndetse na kare mu gitondo.

Basanga byaba byiza abikorera bo muri aka karere bongereye amasaha yo gukora kandi bakajya bazinduka, kuko bitabaye ibyo nta nyungu y’amafaranga bazakura mu mikino ya CHAN 2016.

Aba baturage bavuga ibi babishingira kandi ko mu minsi ishize ubwo umujyi wa Huye wakiraga abitabiriye imikino ya FEASSA(imikino yahuje abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye bo mu bihugu bigize umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba), hari bamwe bagaragaweho gutanga serivise itanoze, ndetse n’abakiriya baza bagasanga imiryango ifunze, abakwiye kubaha serivise batashye.

Ubwo twavuganaga n’umwe mu baturage bo muri uyu mujyi ahagana saa yine z’umugoroba yabuze aho afatira amafunguro yagize ati «Ahari resitora hose nageze nasanze bafunze ngo burije, bakwiye kwisubiraho kuko nta muntu w’umucuruzi ukwiye gufunga iki gihe».

Bamwe mu bikorera bo mu mujyi wa Huye bemera ko ubwo bakiraga imikino ya FEASSA bagarayeho amakosa yo gutanga serivise zitanoze.

Uwitwa Ingabire ucuruza inzoga zipfundikiye yagize ati “FEASSA yaje itunguranye, twari tumenyereye isoko risanzwe, (…) ariko CHAN 2016 yo tumaze igihe tuyitegura, turabizeza ko bizagenda neza, kuko twabonye isomo twakira FEASSA”.

Ku mbogamizi y’ururimi ituma abanyamahanga bageraga ahantu bakeneye serivise ntibabashe kumvikana neza n’abagombaga kuyibaha, abikorera bavuga ko bakiganiriyeho n’ubuyobozi bw’akarere ka Huye, bagafata ingamba z’uko mubihe byo kwakira CHAN 2016 bazifashisha abanyeshuri bo muri Kaminuza n’abandi barangije amashuri yisumbuye.

Kayiranga Muzuka Eugene, Umuyobozi w’akarere ka Huye, avuga ko iki kibazo cy’abacuruzi bafunga kare bagafungura batinze bagifatiye ingamba kuko basanze atari umuco mwiza ukwiye kuranga abantu bashaka kwiteza imbere.

Yagize ati «Twabiganiriyeho na bo ko bigomba gukosorwa, si byiza ko umucuruzi yataha mu mwanya wo kwakira abamugana, kereka adatekereza, (…) ntabwo ari umwanya wo kujya kuryama, kuko amafaranga aba yabonetse, ibyo byose tuzabyibandaho, kandi turahamya ko uwo muco uzacika».

Imijyi itatu y’ u Rwanda izakira imikino ya CHAN 2016, ni Kigali, Rubavu na Huye.

Abikorera bo mu mujyi wa Huye baranegwa gufunga kare bagafungura batinze
Huye : Abikorera bo mu mujyi baranegwa gufunga kare bagafungura batinze

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages