Ni ku nshuro ya kabiri bigiye kuhabera bikurikiranye kuko umwaka ushize tariki ya 2 Ugushyingo 2018 byahabereye muri Stade Huye.
Kuri iyi nshuro ibirori bizaba tariki ya 8 Ugushyingo 2019 aho abarangije muri UR barenga ibihumbi 10 ari bo bazahabwa impamyabumenyi zabo.
Bamwe mu bikorera bo mu Mujyi wa Huye bavuga ko bafite ibyishimo byinshi byo kongera kwakira ibyo birori bashingiye ko iby’umwaka ushize byabasigiye icyashara.
Habineza Eugene ufite Resto-Bar ati “Ubushize twarishimye cyane kuko twakoreye amafaranga menshi twabonye abakiriya benshi barimo abanyeshuri ubwabo ndetse n’ababaherekeje. Turishimye ko bongeye kuzana biriya birori mu mujyi wacu kandi tubyitezeho kongera kubona amafaranga menshi.”
Barishimira kandi ko Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye yongerewe umubare w’abanyeshuri kuko ubu higa abarenga ibihumbi 10.
Bavuga ko usibye gucuruza bakunguka, umujyi wabo nabo biwutera gususuruka kuko uba ugaragaramo urujya n’uruza rw’abantu.
Bamwe mu batwara ibinyabiziga bitandukanye birimo moto na taxi voiture bavuga ko biteze kuzakorera mafaranga menshi kuri uriya munsi w’ibirori.
Kalisa Innocent ati “Ubushize n’ubwo imvura yaguye nakoreye amafaranga menshi yikubye nk’inshuro enye ugereranyije ayo nsanzwe nkorera mu yindi minsi. Turashimira Leta yafashe icyemezo cyo guteza imbere umujyi wacu.”
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yabwiye IGIHE ko bagiranye inama n’abikorera mu rwego rwo kongera kubibutsa gutanga serivise nziza ndetse no kuzashyiraho uburyo bwihariye kuri uriya munsi.
Yakanguriye abikorera kuzongera umubare w’abakozi bazakira abakiriya no kongera umubare w’ibyo bazakenera kugira ngo bitazabura.
Yabibukije ko atari umwanya wo kongera ibiciro ahubwo ari uwo kureshya abakiriya.
Ati “Umunsi nk’uriya si uwo kongera ibiciro ahubwo ni uwo gufata neza abakiriya no kubareshya ubereka ibyiza mufite kugira ngo batahe bishimye bazagaruke n’ubutaha.”
Sebutege yabasabye kongera isuku mu byo bakora byose kandi bakazongera ingufu mu kubungabunga umutekano.
Mu minsi ishize Umujyi wa Huye wasaga n’uwasubiye inyuma mu iterambere n’ubucuruzi kubera impamvu zitandukanye zirimo inzu z’ubucuruzi zari zarafunzwe n’ibigo bimwe byari byarahavanywe bijyanywa i Kigali.
Inyinshi muri izo nzu zongeye gufungura imiryango ziranavugururwa.
Muri Nyakanga 2019 hafashwe icyemezo cyo kuhohereza bimwe mu bigo bya Leta byakoreraga mu mujyi wa Kigali, bikajya mu mijyi yunganira Kigali n’uturere dutandukanye.
Mu mujyi wa Huye hoherejwe Ikigo gishinzwe Iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi (RAB), Inama y’Igihugu y’amashuri makuru na za Kaminuza (HEC) n’ishami ry’ubushakashatsi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye inganda (NIRDA).
I Huye kandi hashyizwe Inteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco (RALC), Ikigo cya Leta gishinzwe guteza imbere Ubumenyingiro n’imyigishirize y’imyuga (WDA), Ikigo cy’Ingoro z’umurage w’u Rwanda n’ishami rya Kaminuza y’u Rwanda.
Biteganyijwe ko ibyo bigo bizaba byatangiye kuhakorera bitarenze muri Mutarama 2020.






Ibitekerezo 0