00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Abitwaje imihoro bateye urusengero rwa ADEPR batema abakirisitu, 25 bajyanwa kwa muganga

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 3 February 2017 saa 08:52
Yasuwe :

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, tariki ya 2 Gashyantare 2017, itsinda ry’abantu bataramenyekana bitwaje amacumu, imihoro n’ubuhiri bateye ADEPR ya Ngoma, Umudugudu wa Ngoma muri Paruwasi ya Taba, mu Karere ka Huye batema abakirisitu bari mu masengesho ndetse n’abaturage baje kubatabara.

Ibi bibaye nyuma y’uko ku wa Gatanu w’icyumweru gishize abandi batandatu bari bakubiswe bikomeye ndetse umwe muri bo arakomereka cyane ku buryo bivugwa ko yahise ajya muri koma.

Umuyobozi mukuru wa CHUB, Dr Augustin Sendegeya, yabwiye IGIHE ko abantu 25 aribo bazanwe mu bitaro nijoro, bamwe baravurwa bahita bataha, abandi barakitabwaho n’abaganga.

Dr Sendegeya ati “Abo twakiriye ni 25, nijoro 13 bahise bahabwa ubuvuzi barataha kuko hari abari bafite ibikomere bidakabije, muri iki gitondo hari gukurikiranwa abasigaye ku buryo abagera ku 10 nabo bashobora gutaha, ubwo abo tuza gusigarana bababaye cyane ni nka babiri.”

Dr Sendegeya akomeza avuga ko muri aba babiri bababaye cyane, harimo uwavunitse igufwa ry’akaboko n’undi uri kubabara mu gatuza.

Umushumba Mukuru wa Paruwasi ya Taba, Pasiteri Habinshuti Samson yatangarije IGIHE ko abo bakirisitu bari bari gusenga abantu bitwaje imihoro bahita binjira bavuga ngo ’dore ko Imana yanyu ikora ibitangaza ngaho nibatabare’.

Iki gitero cyabaye ahagana saa tanu z’ijoro nk’uko umuzamu w’uru rusengero, Sebakungu Phillippe abivuga.

Yagize ati “Ahagana saa tanu za nijoro haje abantu barenga icumi bari bafite udufuni, imihoro, amacumu n’ubuhiri. Nabonye bashaka kwinjira bakurikira abanyamasengesho bari bavuye hanze kwihagarika, ndabitambika bahita bankubita ubuhiri mu bitugu.”

Umunyamakuru wa IGIHE uri mu Majyepfo akigera kuri uru rusengero yasanze uyu muzamu yuzuye ibyondo nyuma yo kugundagurana nabo, ndetse n’aho byabereye hakigaragara amaraso.

Sebakungu yakomeje atangaza ko yahise yiruka akajya gutabaza abantu bararira amatungo hafi aho, nabo bahageze batangira kubatema.

Ati “ Nta bikorwa by’umutekano muke bisanzwe biba hano kuko urebye abaduteye ni abari bagamije gutema abantu gusa.”

Umukirisitu wo muri iri torero witwa Vuguziga, we yatangaje ko basanzwe baza kuhasengera ariko ku mugoroba bagataha, gusa ngo hari n’abaharara basenga iyo babonye bwabiriyeho.

Bivugwa ko aba bantu bateye bari bafite amacupa arimo inzoga ndetse banywa n’itabi.

Inzego z’ubuyobozi muri aka gace zazindukiye mu nama n’abaturage mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu mu rwego rwo gukora iperereza ry’abihishe inyuma y’ubu bugizi bwa nabi.

Inkuru bifitanye isano: Huye: Abakirisitu batandatu bo muri ADEPR bakubiswe n’abantu batazwi

Urusengero rwa ADEPR Ngoma ruri ahantu hitaruye hadatuwe n'abaturage benshi
Abaturage bo muri aka gace bazindukiye mu nama n'ubuyobozi mu rwego rwo gukora iperereza ku bashobora kuba bihishe inyuma y'ubu bugizi bwa nabi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages