Ubuyobozi bw’uyu muryango buvuga ko basanzwe bakora ibikorwa bigamije isanamitima, ariko basanze bidahagije, bongeraho no gukora ibikorwa bibateza imbere, by’umwihariko batera inkunga abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi.
Jean Baptiste Bizimana umuhuzabikorwa wa AMI, avuga ko abarokotse Jenoside, kubabwira neza no kubasekera bidahagije, ahubwo hakwiye gukomeza ibikorwa bibahindurira ubuzima bakagira imibereho myiza.
Ati “Abantu basizwe iheruheru na Jenoside, cyane cyane abapfakazi n’abandi bantu batashoboye kubona uko biyubaka, ntabwo bihagije kubasekera no kubabwira amagambo meza, ni ngombwa ko tunabafasha gahoro gahoro kugenda bahindura imibereho yabo, kugira ngo ya magambo asana umutima ajyane n’imibereho myiza bitume bavayo be guheranwa n’agahinda”.
Christiana Mukamacari, umukecuru w’imyaka 73 y’amavuko, umwe mu borojwe ink,a avuga ko nubwo yari abayeho mu buzima butari bwiza, yahoranaga icyizere ko azabona inka yo korora akongera kunywa amata.
Ati “inzozi zanjye zirasubijwe, nahoranaga icyizere rwose, iyi Leta yakoze ibintu byiza nkumva ko atari njye izacaho, kandi nkumva nta byaha mfite byatuma nsigara inyuma mu majyambere”.
Umukozi ushinzwe ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu Karere ka Huye, Kayitare Leon Pierre, yibukije abanyarwanda gukomeza gushyira hamwe no kwigira badategereje akimuhana.
Aborojwe inka basabwe kuzifata neza zikabagirira akamaro kandi bakazibuka koroza abandi, bashyigikira gahunda ya Girinka Munyarwanda.
Inka 8 zatanzwe zifite agaciro ka Miliyoni zisaga eshatu, AMI ivuga ko ibikorwa nk’ibi byo kuremera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi izabikomeza.



















TANGA IGITEKEREZO