00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Bahinga amasambu y’ibigo by’amashuri ngo abana babo babyigamo batabwirirwa

Yanditswe na

Prudence Kwizera

Kuya 17 November 2014 saa 07:52
Yasuwe :

Ababyeyi bo mu karere ka Huye badafite ubushobozi bwo kubona amafaranga atuma abana babo biga bafatira ifunguro rya saa sita ku ishuri, bayobotse igikorwa cyo guhinga amasambu y’ibigo by’amashuri, ngo abana babo bashobore gufungura hamwe n’abandi.
Iki cyemezo cyo guhinga amasambu y’ibigo by’amashuri cyafashwe n’ubuyobozi bw’aka karere, nyuma yo guseta ibirenge kwa bamwe mu babyeyi mu kwitabira gahunda yo gutanga amafaranga atuma abana babo biga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 (…)

Ababyeyi bo mu karere ka Huye badafite ubushobozi bwo kubona amafaranga atuma abana babo biga bafatira ifunguro rya saa sita ku ishuri, bayobotse igikorwa cyo guhinga amasambu y’ibigo by’amashuri, ngo abana babo bashobore gufungura hamwe n’abandi.

Iki cyemezo cyo guhinga amasambu y’ibigo by’amashuri cyafashwe n’ubuyobozi bw’aka karere, nyuma yo guseta ibirenge kwa bamwe mu babyeyi mu kwitabira gahunda yo gutanga amafaranga atuma abana babo biga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12, bafatira ifunguro rya saa sita ku ishuri.

Ababyeyi batitabira iyi gahunda bataka ubukene ariko bakemera gukora uko bashoboye kose ngo abana babo basangire na bagenzi babo.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Huye, Christine Niwemugeni avuga ko nyuma yo kubona abenshi mu babyeyi bagaragaza ubukene nk’imbogamizi mu kubona amafaranga bunguranye ibitekerezo bakemeranya kuzajya bahingira ibyo abana babo barya ku manywa.

Ati : « Iyi gahunda twayitekereje tumaze kubona ko hari ababyeyi batabashije kwishyura neza amafaranga nkuko bari bagiye bayiyemeza, (…) bya bindi by’ibanze byatumaga amafaranga aba menshi nibyo bari kuvuga ngo reka tubyihingire. »

Umwe mu babyeyi bari guhingira ifunguro ry’abana babo, Sibomana yabwiye IGIHE ko yishimiye iyi gahunda, kuko ije gukemura ikibazo cy’abana batagaburirwa kimwe n’abandi kubera ko batatanze amafaranga.

Yagize ati « Iyi gahunda izadufasha cyane kuko kubona amafaranga n’umuryango w’abantu 9 ntunze birangora, (…) ni uguhinga tugasarurira hamwe, abana bakabona ibiryo bagasangirira hamwe ntawe uhejwe, ubundi bakiga neza ».

Nduwayezu Immaculee yemeza ko agomba gukora ibishoboka byose ariko umwana we ntabwirirwe.

Ati : « aho kugira ngo umwana wanjye abwirirwe nafata nk’iminsi 2 mu cyumweru nkahinga, ariko agasangira n’abandi”.

Gahunda yo kugaburira abana ifunguro rya saa sita ku ishuri, ku biga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 yatangiye mu kwezi kwa Kamena 2014.

Igamije korohereza abana kwiga neza no kugabanya umubare w’abana bata ishuri kubera kubura ifunguro rya saa sita, baba baturutse kure.

Minisiteri y’uburezi igaragaza ko muri rusange ababyeyi 63% bamaze kwitabira iyi gahunda mu gihugu hose.

Gusa hamwe na hamwe iyi gahunda iracyahura n’ibibazo birimo kuba bamwe mu banyeshuri bakirira mu mashuri bigiramo, bamwe ntibahabwe ifunguro kuko batatanze umusanzu wo guhaha ibiribwa.

Muri gahunda yo guhinga amasambu y’ibigo by’amashuri abatuye Huye batangiye, ubuyobozi bw’aka karere buratanga inama ko ababyeyi bakwiye kwitabira guhinga ibihingwa bidatinda mu butaka nk’imboga, ibigori, ibishyimbo, ibijumba n’ibindi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages