Umurambo we wabonetse mu ishyamba ry’Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, riri mu Mudugudu wa Rubona mu Kagari ka Kiruhura, ahagana saa Yine zo mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 6 Ugushyingo 2022.
Uyu mumotari w’imyaka 23 y’amavuko akomoka mu Mudugudu w’Igerero mu Kagari ka Ruhashya mu Murenge wa Ruhashya mu Karere ka Huye.
Yari amaze iminsi itatu yarabuze kuko guhera tariki ya 3 Ugushyingo 2022 atongeye kugaragara aho akorera muri santere ya Rugarama ndetse n’aho atuye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusatira, Laurent Nshimyumuremyi, yabwiye IGIHE ko bakimara kumubura inzego zibishinzwe zatangiye iperereza kuko na moto ye yari yabuze.
Moto yaje gufatirwa mu Mujyi wa Kigali ndetse n’abayibye bahita bafatwa kuko basanze ari abaturanyi ba nyakwigendera.
Ati “Moto yafatiwe i Kigali kuko umwe mu bagize uruhare mu kumwica yari yagiye kuyibitsa kwa mukuru we i Kigali.”
Yavuze ko abibye moto bakimara gufatwa, babajijwe bemera ko ari bo bishe Ishimwe ndetse bajya kwerekana aho bamutabye mu ishyamba.
Nshimyumuremyi ati “Yagaragaye yaratemwe ku mutwe ndetse yarakubiswe mu bitugu.”
Umurambo we wahise ujyanywa ku Bitaro bya CHUB. Abakekwaho icyaha cyo kumwica ni abagabo baturanye na we barimo uw’imyaka 17, uwa 22 n’ufite 40.
Bose bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rusatira kugira ngo bakorerwe dosiye bashyikirizwe ubushinjacyaha.
Nshimyumuremyi yasabye abaturage kwirinda ibyaha nk’ibyo by’ubwicanyi n’ubujura, ahubwo bakitabira umurimo ubateza imbere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!