00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Bamaze amezi atatu barishyuye mituweli ariko babuze uko bivuza bihendutse

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 10 January 2018 saa 08:18
Yasuwe :

Abaturage bo Kagari ka Cyimana , Umurenge wa Tumba, Akarere ka Huye, bishyuye imisanzu ya mituweli ariko hashize amezi agera kuri atatu batarahabwa amakarita ngo babone uko bivuza.

Icyo gihe cyose bakimaze barabuze umukozi ubishinzwe ku kagari ngo abashyira muri mudasobwa, bahabwe ikarita ya mituweli.

Bafite impapuro bishyuriyeho bajya ku kagari ngo bashyirwe muri mudasobwa bakabwirwa ko umukozi ubishinzwe azaza mu gihe gito, none amezi abaye atatu bitarakorwa.

Umwe muri bo yabwiye IGIHE ko kuri uyu wa Gatatu yajyanye umugore we kwa muganga yishyuzwa 100% kandi asanzwe yarishyuye mituweli, azize kubura ikarita.

Yagize ati “Kugeza ubu turajya kwivuza bakatwishyuza 100% kandi dufite inyemezabwishyu, byambayeho mu gitondo nagiye gupimisha umugore utwite banyishyuza 100% kwa muganga barambwira ngo ntacyo bankorera kandi maze amezi abiri nishyuye mituweli.”

Umwe mu bajyanama b’ubuzima mu Kagari ka Cyimana witwa Niyonizeye Thacienne avuga ko mu mudugudu akoreramo afite abantu bagera ku 10 bishyuye mituweli babura ubashyira muri mudasobwa, akemeza ko ari ikibazo gihangayikishije kuko iyo bagiye kwivuza basabwa kwiyishyurira 100%.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tumba, Migabo Vital, yabwiye IGIHE ko icyo kibazo gihari kuko umukozi w’Akagari ka Cyimana wungirije ushinzwe imibereho myiza n’iterambere yasezeye ku mirimo.

Ati “Kugeza ubu turajya kwivuza bakatwishyuza 100% kandi dufite inyemezabwishyu, byambayeho mu gitondo nagiye gupimisha umugore utwite banyishyuza 100% kwa muganga barambwira ngo ntacyo bankorera kandi maze amezi abiri nishyuye mituweli.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Huye, Niwemugeni Christine, yavuze ko icyo kibazo ntacyo yari azi ariko agiye kubikurikirana.

Ati “Ntabwo nari nkizi nimva mu nama ndaza kugikurikirana.”

Usibye abafite ikibazo cyo kudahabwa amakarita ya mituweli, abaturage bavuga ko n’izindi serivisi zikererwa kuko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari akora wenyine.

Ibiro by'Umurenge wa Tumba

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages