00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Bamaze imyaka 20 bizezwa amashanyarazi, amaso yaheze mu kirere

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 5 September 2023 saa 08:14
Yasuwe :

Abatuye mu mudugudu wa Rugarama mu kagari ka Mugobore mu murenge wa Simbi i Huye, imyaka isaga 20 irihiritse bategereje amashanyarazi bahora bizezwa ariko barahebye.

Mutangana Eugene umwe mu batuye muri uyu mudugudu wa Rugarama waganiriye n’IGIHE, yavuze ko batuye muri uyu mudugudu kuva mu 1996, kuva icyo gihe bizezwa gucanirwa ariko amaso asa nk’ayaheze mu kirere.

Mutangana akomeza avuga ko hari n’igihe basabwe gukusanya umusanzu w’ibihumbi 50 buri rugo mu ngo 80 zari zimaze gutura aho ariko nyuma bakababwira kubireka kuko ngo inyigo yari imaze gukorwa yerekanye ko hasabwaga icyuma (transformateur) cya miliyoni 30 ngo cyari gutanga umuriro ushyitse.

Cishahayo Julienne na we utuye muri uyu mudugudu wa Rugarama avuga ko bababazwa no kubona igihe cyose batakambye basaba umuriro ubuyobozi butarabumvise kandi byari byoroshye ugereranyije n’ahandi [kure] ngo bajya babona warahageze.

Ati “Ubu se twabona iterambere dute nta muriro dufite koko? Ufite agatelefone yaba n’umukecuru ni ukwirirwa ajya i Kizi gucaginga yo. Dufite amashanyarazi hano abantu bakora imishinga bakogosha,bagasudira.”

Umuyobozi w’akarere ka Huye, Sebutege Ange yemera ko hari ibice byinshi amashanyarazi atarageramo ariko bikaba atari ubushake buke bw’ubuyobozi ahubwo biterwa n’ingengo y’imari iba idahagije.

Yongeraho ko hari gahunda itangirana n’uku kwezi kwa Nzeri 2023 yo gucanira ingo zisaga ibihumbi 23 mu karere hose, agahumuriza n’abatuye muri Rugarama ko bazagerwaho n’amashanyari vuba.

Ati “Bihangane uwo mushinga nicyo uje kudukemurira kandi n’abandi aho bari bizere ko iyi gahunda y’iterambere ry’akarere yo gukwirakwiza ibikorwaremezo barimo kuko kwegerezwa ibikorwaremezo ni uburenganzira bw’umuturage’’.

Akarere ka Huye kageze ku kigero cya 56.4% ku ngo zifite amashanyarazi. Biteganyijwe ko uyu mwaka w’ingengo y’imari ya 2023/2024 izasiga icyo gipimo kigeze kuri 85% hatabariwemo amashanyarazi y’imirasire y’izuba nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi.

Uyu mudugudu wa Rugarama uri hafi cyane ya santere ya Kizi(hakurya) mu murenge wa Maraba yagize amashanyarazi kuva muri za 1980
Hakurya y'iyo migano ni ho hubatse umudugudu wa Rugarama
Bategereje umuriro igihe kinini ariko barahebye
Bamwe mu batuye mu mudugudu wa Rugarama bishatsemo ubushobozi bazana ibyuma bikurura imirasire y'izuba ngo barwanye ikizima mu nzu n'ubwo umuriro bibaha utabahagije.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages