00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Barasaba gushyirirwaho ahantu hatangirwa udukingirizo ku buntu

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 31 March 2017 saa 08:16
Yasuwe :

Nyuma yuko bigaragaye ko abatuye mu Karere ka Huye by’umwihariko urubyiruko bari mubari kwandura agakoko gatera Sida, abakobwa bagatwara inda zitateguwe, bamwe mu batuye mu mujyi wa Huye barasaba inzego zishinzwe gushyiraho ahantu hatangirwa udukingirizo ku buntu, nka bumwe mu buryo bwabafasha kwirinda.

Ibi barabivuga nyuma y’aho hagiye gushira amezi umunani, mu mujyi wa Kigali hatangijwe igikorwa cyo gushirwamo utuzu dukora amasaha 24 kuri 24 ku minsi yose, dutanga udukingirizo ku buntu mu duce tuvugwamo ubwiganze bw’ibikorwa by’ubusambanyi n’ubwandu bw’agakoko gatera sida, aho buri cyumweru akazu kamwe kagenerwa udukingizo 7000.

Bamwe mu batuye mu Karere ka Huye basanga na bo mu mujyi wabo hashyizweho ahantu hatangirwa udukingirizo ku buntu byafasha kubaganya ubwandu bwa sida n’inda zitateguwe ziterwa abana b’abakobwa.

Emmanuel Uwimbabazi wo mu murenge wa Tumba yagize ati “Ni ikibazo kubona umuntu yanduye sida akiri muto cyangwa umukobwa atewe inda mu buryo butunguranye. Njyewe mbona hano mu mujyi wa Huye byaba byiza bashyizeho ahantu twajya dukura udukingirizo ku buntu nk’uko numvise i Kigali bimeze”.

Mu bitekerezo bitangwa n’Abanyehuye bahagaraza ko tumwe mu duce bifuza ko twashyirwamo udukingirizo tw’ubuntu ku ikubitiro harimo mu mujyi wa Huye rwagati no muri santere ya Tumba kuko ariho higanje ibikorwa by’ubusambanyi.

Iki gikorwa cyo gushyiraho ahatangirwa udukingirizo ku buntu mu duce tw’uturere dutatu tugize umujyi wa Kigali (Nyarugenge, Kicukiro na Gasabo), cyatangiye umwaka ushize wa 2016 bikozwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC, ku bufatanye n’umuryango mpuzamahanga ufasha mu kurwanya no gukumira Virusi itera Sida, AHF Rwanda, n’umujyi wa Kigali.

Abaturage biganjemo urubyiruko i Huye bakangurirwa kwirinda Sida

Etienne Hakizimana, Umuyobozi wa AHF Rwanda, avuga ko kuba batarashyiraho uburyo bwo gutanga udukingirizo tw’ubuntu mu yindi mijyi biterwa no kuba bataragira uburyo bwo kubikurikirana kandi ngo bisaba imyiteguro ihagije.

Akomeza avuga ko akazu kamwe gatanga udukingirizo kagurirwa hanze y’u Rwanda ku mafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni enye n’ibihumbi magana atandatu na mirongo itanu (4 650 0000 Frws), bityo akavuga ko bari kwiga uko twagezwa no mu tundi turere tw’igihugu.

Hakizimana ati “Bikunze twazabikora muri uyu mwaka, ariko ntabwo navuga neza ukwezi, kuko ziriya ‘kiosque’ zituruka hanze.”

Mu mujyi wa Huye Sida ntiyahatanzwe

Ibitaro by’Akarere ka Huye (Kabutare), biherutse gutangaza ko mu mibare bufite yerekana ko hakigaragara ubwandu bushya bwa Sida kandi urubyiruko ari rwo rwibasiwe kurusha abandi.

Iyi mibare kandi igaragaza ko mu mezi atandatu (kuva muri Mata kugeza mu Ukwakira 2016), mu bipimishije virusi itera SIDA, abatuye mu bice by’umujyi ari bo basanze barayanduye ku kigero cyo hejuru.

Fabien Nshimiyimana, Umukozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’ubuzima mu gace gaherereyemo ibitaro bya Kabutare avuga ko abipimishije SIDA mu mezi atandatu ashize, byagaragaye ko banduye ku kigereranyo cya 0.59%, kuko abapimwe bose bagera ku 66.032, muri bo 387 basanganywe ubwandu bwa Sida.

Ibitaro bya Kabutare bivuga ko muri Huye, uduce tugaragaramo abakora umwuga w’uburaya turimo Gahenerezo, Tumba, ku Mukoni, Matyazo, Rwabuye na Rango aritwo tugaragaramo abafite ubwandu bushya bwa Virusi itera Sida.

Abantu bose bakangurirwa kwirinda kwandura Virusi itera Sida bakoresha uburyo burimo Kwifata, Ubudahemuka no kudacana inyuma kw’abashakanye, hakiyongeraho no gukoresha agakingirizo.

Abanyehuye bigishijwe uko agakingirizo gakoreshwa ariko bavuga ko kukabona ari ihurizo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages