Mu mpera z’ukwezi gushize nibwo humvikanye inkuru ko mu Murenge wa Rusatira itsinda ry’abajura bagera kuri 30 ryigabije ingo z’abaturage batuye mu tugari twa Kimirehe, Gafumba na Kimuna biba ingo z’abantu abatabaye barabatema bakoresheje imihoro abandi barabakubita.
Icyo gihe abaturage bagera ku 10 barakomerekejwe bajyanwa mu bitaro. Ubwo ibi byabaga, Polisi yahise itangira iperereza isaba n’abaturage gutanga amakaru kuri icyo kibazo.
Mu nama y’umutekano yabereye mu muhezo, yahuje abayobozi b’inzego z’ibanze mu Karere ka Huye kuri uyu wa 06 Nzeri 2017, hatangajwe ko hari abantu barindwi bamaze gutabwa muri yombi bakurikiranweho icyo cyaha cyo guhungabanya umutekano, nk’uko umuyobozi w’Akarere ka Huye yabibwiye itangazamakuru.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugene, yagize ati“Icyiza cyagaragaye ni uko abaturage bakomeje gukurikirana ku buryo abenshi bafashwe na polisi iri gukurikirana. Icyo twabwira abatuurage ni uko bakomeza kurushaho kwicungira umutekano bakumva ko umutekano tuvuga ari uwabo, ko irondo ritagomba kudohoka”.
Umwe mu baturage bo mu kagali ka Kimuna mu Murenge wa Rusatira witwa Christine Mutumyinka yavuze ko abajura babateye mu mpera z’ukwezi gushize baje ahagana saa tanu z’ijoro kandi ngo bimukaga mu kagali kamwe bajya mu kandi, gutyo gutyo.
Abo bajura ngo baba bitwaje intwaro gakondo zirimo imihoro, amacumu, ubuhiri n’izindi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, IP Emmanuel Kayigi, yavuze ko abafashwe ari abasore bari hagati y’imyaka 20 na 30 y’amavuko bakaba baramaze no gukorerwa dosiye bashyikirizwa parike.
IP Kayigi ati “Icyaha kikimara gukorwa twahise dutangira iperereza, abo twafashe ni abasore barindwi bafite imyaka iri hagati ya 20 na 30, ubu twamaze no kubashyikiriza parike, kandi turacyakora iperereza kuko tutazihanganira abantu bakora ibyaha nka biriya”.
Ibikorwa by’ubujura bukorwa n’abitwaje intwaro bukunze kugaragara mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Huye, nko muri Nyakanga umwaka ushize bateye mu Murenge wa Kinazi nabwo bakomeretsa abaturage baje gutabara, naho muri 2015 bateye mu kagari ka Rukira ko mu Murenge wa Huye.



















TANGA IGITEKEREZO