Umuvunyi Mukuru Wungirije Musangabatware Clement, arasaba abaturage kwirinda gusiragira mu nzego z’ubuyobozi no mu nkiko igihe bitari ngombwa, ahubwo bakubahiriza ibyemezo by’inkiko n’inama nziza bahabwa n’inzego z’ubuyobozi.
Yabigarutseho ubwo yakiraga ibibazo by’abaturage bo mu murenge wa Maraba, akarere ka Huye, muri gahunda y’urwego rw’umuvunyi yahariwe kurandura ruswa n’akarengane, aho abakozi b’uru rwego bamanuka ku mirenge no mu tugari kumva no gukemura ibibazo by’abaturage byananiranye ku nzego z’ubuyobozi.
Ibibazo abaturage bo mu murenge wa Maraba bagejeje ku Muvunyi Mukuru Wungirije byibanze ku makimbirane yo mu miryango ashingiye ku umutungo, abakorewe ihohoterwa, abibwa inka ntibahabwe ubutabera, n’abakoreye ba Rwiyemezamirimo ntibahembwe.
Nk’uko byagaragaye, hari bamwe mu batanze ibibazo byabo ku nzego z’ubuyobozi zitandukanye bagera no mu nkiko bifatirwa umwanzuro, ariko banga kubahiriza ibyemezo byafashwe, bagahora basiragira mu buyobozi, banga no kumvira inama bagirwa n’inzego z’ubuyobozi.
Umukambwe witwa Mubirigi Aloys ati” umuyobozi w’akagari kacu yaraje ngo aje kurangiza urubanza, kandi urwo rubanza ntazi aho rwaburaniwe, antangira isambu na Kawa, ngiye kubaza ku karere bambwira kwandika ibibazo byanjye, (…) bukeye haza abandi bayobozi bari kumwe n’abapolisi barongera bantangira isambu, mundenganure”.
Abayobozi batandukanye, bagaragaje ko ahagana mu 1970 umubyeyi w’uwo musaza yaburanye mu nzego z’ubuyobozi zitandukanye agera no mu rukiko hose atsindwa abayobozi babishinzwe bajya kurangiza urubanza, bashinga imbago mu isambu bamara gutaha uyu musaza akazirandura.
Musangabatware Clement yasabye uwo musaza, kimwe n’abandi baturage byagaragaye ko bigomeka ku ubuyobozi bakanga kubahiriza imyanzuro y’urukiko ko niba batanyuzwe n’imyanzuro y’urukiko badakwiye kwigomeka bajya kwangiza ibyakozwe, ahubwo bafite uburenganzira bwo kujurira mu nzego z’ubuyobozi zisumbuye cyangwa urukiko rwisumbuye bikanyura mu mucyo.
Ati” ntimukwiye gusiragira mu nzego z’ubuyobozi igihe bitari ngombwa, (...) gusa ntibibujije ko igihe urenganiye hasi utakomeza hejuru, ariko mwabonye ko hari abigiza nkana. Mugomba guharanira ukuri, mugomba gukora icyabateza imbere, mugashishikarira gukora, mukitabira gahunda za Leta.”
Ku bibazo byabajijwe bitabonewe ibisubizo ako kanya, Ubuyobozi bw’akarere ka Huye bwijeje urwego rw’umuvunyi ko bugiye gufasha abaturage kubikemura vuba.
Prudence Kwizera



















TANGA IGITEKEREZO