Nyuma yaho igiti cyo ku muhanda kirandutse kikagwira ishuri ribanza rya Muhororo ryo mu Murenge wa Ruhashya ho mu Karere ka Huye kikananasenya icyumba cy’ishuri abana bigiragamo, abaturage bo muri ako gace barasaba ko ibi biti bishaje biri ku mihanda byasarurwa hirindwa ko byateza indi mpanuka.
Hategekimana Theogene ufite umwana wiga kuri iki kigo cy’ishuri ribanza rya Muhororo avuga ko nubwo bagize amahirwe igiti cyarandutse ntihagira uwo guhitana, bagifite impungenge ko ibindi biti bihari bishaje byateza izindi mpanuka.
Aganira na IGIHE yagize ati “iki giti cyadukuye umutima, ku buryo iyo imvura iguye ngira impungenge, mfite ubwoba ko ikindi giti cyagwira abana bari ku ishuri, (...) hatagize igikorwa bigaragara ko biriya biti bishobora kuzateza impanuka kuko birashaje”.
Umuyobozi w’iri shuri Concessa Mukasine, avuga ko taliki ya 21 Mata 2015, ari bwo kimwe mu biti byo ku muhanda byegereye iri shuri cyarandutse kikagwira inyuba ko imwe igizwe n’ibyumba 3, harimo iry’inshuke, n’andi 2 yigamo abo mu wambere.
Mukasine atangaza ko nubwo nta munyeshuri cyahitanye, bikomeje kubagiraho ingaruka kuko abanyeshuri bari basanzwe bigira muri ibi byumba byasenyutse bagiye kwigira mu bindi byumba hamwe na bagenzi babo, ku buryo biga babyigana, nk’aho hari ishuri ryigamo abagera kuri 60.
Ati “Byatugizeho ingaruka, kuko byabaye ngombwa ko abana tubahuriza hamwe kugira ngo abandi na bo babone aho bigira bakomeze amasomo yabo”.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye Kayiranga Muzuka Eugene, avuga ko nyuma yo kubona ko bimwe mu biti byo ku muhanda bishaje, kandi byatangiye guteza impanuka, bafashe umwanzuro yo kubisarura.
Ati “Twarabibonye ko biriya biti biri ku mihanda bishaje, ubu rero birimo kubarurwa kugira ngo bitemwe, mu rwego rwo kwirinda ko hari indi mpanuka byateza, icyo rero twabwira aba baturage ni ukubahumuriza, kuko bigiye gutemwa.”
Ubuyobozi bw’akarere ka Huye kandi butangaza ko mu gihe ibi biti bitaratangira gutemwa hari gushakishwa uburyo iri shuri ryasenyutse ryasanwa abanyeshuri bakabona aho bigira.



















TANGA IGITEKEREZO