Abafite icyo kibazo cyo kubura amazi biganjemo abatuye mu mudugudu w’Agasharu no mu bindi bice by’imidugudu ya Rwabuye, Bigangara, Mpinga na Kanyinya, mu kagari ka Gatobotobo.
Icyo kibazo cy’ibura ry’amazi muri iyo midugudu, IGIHE yagikozeho inkuru muri Nzeri 2016, ubuyobozi bw’Akarere ka Huye busana imiyoboro y’uruhande rumwe indi irasigara, nyuma yaho indi nayo iza gucibwa ubwo hakorwaga undi muhanda wo mu mudugudu w’Agasharu.
Umwe mu baturage twasanze avoma mu gishanga cya Rwabuye yatubwiye ko bafite impungenge z’ubuzima bwabo kuko ayo mazi ari mabi, bakifuza ko iyo miyoboro yasanwa bakabona amazi meza nk’uko bayahoranye.
Ati “Byatugizeho ingaruka zo kubura amazi meza, ubu tuvoma amazi mabi hano mu gishanga, ahubwo tuba dufite ubwoba ko azadutera indwara. Icyo twasaba ubuyobozi ni uko basana iyi miyoboro tukongera kubona amazi meza”.
Abo baturage bavuga ko imiyoboro y’amazi yaciwe mu mwaka ushize bari barayihawe n’abihayimana b’abafurere b’Abafaransisikani batuye muri uwo Murenge wa Mbazi.
Bavuga ko basigaye bajya kuvoma kure, kandi mbere iyo miyoboro itaracibwa bari basigaye bavoma mu ngo zabo kuko bari baramaze kuyiyegereza.
Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Huye, Cyprien Mutwarasibo, yatangaje ko mu mwaka ushize bakimara kumenya ko hari imiyoboro y’amazi yacitse bahise bayisana kandi n’indi yasigaye nayo igiye gusanwa.
Mutwarasibo ati “Ubu icyo twamaze kugerageza gutekerezaho ni ukureba uburyo tuza guhura na Wasac (ikigo gishinzwe iby’amazi), ishami ryo mu mujyi wa Huye kugira ngo bahacishe umuyoboro w’amazi abaturage babasha gufatiraho”.
Ubuyobozi bw’akarere ka Huye buvuga ko abagatuye bafite amazi meza kandi hafi yabo bari ku kigereranyo kiri hejuru ya 82%.
Inkuru bifitanye isano: Huye: Bamaze amezi atatu bavoma ibirohwa ku bw’imiyoboro y’amazi yaciwe
























TANGA IGITEKEREZO