00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Benengango bateye urugo rw’aba-Frères bakomeretsamo batatu

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 15 January 2018 saa 03:37
Yasuwe :

Agatsiko k’amabandi agera ku 10 yitwaje intwaro gakondo, yateye urugo rw’aba-Frères ruherereye mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, yiba ibikoresho bitandukanye ndetse akomeretsamo batatu.

Byabaye mu ijoro ryacyeye ahagana saa saba mu Mudugudu w’Agasharu mu Kagari ka Cyarwa aho abo ba-Frères bacumbitse kuko bari gukurikirana igikorwa cyo kubaka amashuri y’Umuryango w’Abihayimana witwa ‘Abigishwa ba Yezu Mukiza’.

Aba Bihayimana basanzwe bafite icyicaro mu Rango bavuga ko abo bajura bamennye inzugi babasanga mu nzu babasaba amafaranga bayabuze batangira kubahondagura bakomeretsa batatu.

Frère Mbaragijimana Pierre umwe mu bakomerekejwe ati “Bamaze kwinjira mu nzu batubwiye ngo tubahe amafaranga cyangwa batwice tuyabuze batangira kudukubita baradukomeretsa.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tumba, Vital Migabo, avuga ko bakoranye inama n’abaturage bo mu Kagari ka Cyarwa barabahumuriza, babibutsa ko bagomba kongera ingufu mu kwicungira umutekano no gutanga amakuru ku buyobozi.

Ati “Mu gitondo turi kumwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Huye twakoranye inama n’abaturage turabahumuriza, tubasaba gukomeza gukaza amarondo no kwicungira umutekano kandi bagatanga amakuru mu gihe cyose hari uwo bakekaho ubugizi bwa nabi. Twabasabye kandi ko bagomba kudufasha guhashya ibiyobyabwenge kuko usanga abajya mu bujura cyangwa urugomo baba banyoye ibiyobyabwenge”.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Emmanuel Kayigi, yatangaje ko hamaze gutabwa muri yombi abantu batanu bakekwaho ubwo bugizi bwa nabi barimo batatu babyiyemerera.

Usibye kuri urwo rugo bateye no ku kabari k’urwagwa kari hafi aho, abaturage bavuza induru barabatesha bahata imyenda bari bibye mu ba-Frères.

Muri Nzeri 2017 agatsiko k’amabandi yitwaje intwaro gakondo kateye ingo z’abaturage mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, akomeretsa abanyerondo batanu.

Nanone mbere yaho muri Kanama mu Murenge wa Rusatira bateye mu tugari twa Kimirehe, Gafumba na Kimuna biba ingo z’abaturage abatabaye barabatema bakoresheje imihoro abandi barabakubita.

Abajura babanje guca inzugi aba-Frère babagamo babasanga mu nzu
Frère Mbaragijimana Pierre umwe mu bakomerekejwe n'abajura
Ubuyobozi bw'Umurenge bwagiranye inama n'abaturage burabahumuriza

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages