00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Bibwa telefoni zikabacururizwa mu maso

Yanditswe na

Prudence Kwizera

Kuya 20 January 2015 saa 04:18
Yasuwe :

Bamwe mu bagana umujyi wa Huye, cyane cyane mu murenge wa Ngoma ahazwi nko mu isoko rya Rwabayanga, baritotombera ubujura, cyane ubwa telefoni ngendanwa bibwa zikazanwa gucururizwa kuhacuruzizwa.
Abaganiriye na IGIHE bemeza ko ubujura bwa telephone bumaze gufata intera ndende, kandi ko ahanini telephone zigurishirizwa mu isoko rya Rwabayanga ziba ari izibwe ku buryo bikurura urugomo n’ihohoterwa ku bagerageje gukurikirana uwabibye.
Telefoni zose zicururizwa nyinshi zicururizwa muri (…)

Bamwe mu bagana umujyi wa Huye, cyane cyane mu murenge wa Ngoma ahazwi nko mu isoko rya Rwabayanga, baritotombera ubujura, cyane ubwa telefoni ngendanwa bibwa zikazanwa gucururizwa kuhacuruzizwa.

Abaganiriye na IGIHE bemeza ko ubujura bwa telephone bumaze gufata intera ndende, kandi ko ahanini telephone zigurishirizwa mu isoko rya Rwabayanga ziba ari izibwe ku buryo bikurura urugomo n’ihohoterwa ku bagerageje gukurikirana uwabibye.

Telefoni zose zicururizwa nyinshi zicururizwa muri iryo soko ziba zisa nk’aho zakoreshejwe.

Buri wa mbere na buri wa kane mu masaha ya mu gitondo, uhasanga abantu biganjemo urubyiruko rw’abasore bacuruza amatelefoni ngendanwa bayafashe mu ntoki. Abayacuruza baba bambaye imyenda isa nabi ku buryo bigoranye kwemeza ko ari abacuruzi bazwi.

Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yageraga hafi y’aho hakorerwa ubucuruzi bwa telefoni butemewe, yahasanze umugabo uvuga ko amaze kugerageza gukurikirana umwibye telephone ye ariko ntiyamufata kuko yahise amucikira mu ishyamba rihari.

Ati”nari mfite agatelefone mu ntoki umuntu araza arakanshikuza ahita yinjiramo hano hasi mu ishyamba, abandi bamwirutse inyuma ni ibirara bikorana nawe nta wundi”.

Ibi kandi binemezwa n’undi musore, uvuga ko hari igihe uwibwe iyo aje mu isoko rya Rwabayanga ashobora kuhahurira na Telefone ye ije kugurishwa.

YIbwe telefoni , ararira ayo kwarika

Ati”Kenshi na kenshi bitewe nuko ziba zibwe n’amabandi, iyo uje ku wa mbere cyangwa ku wa kane ushobora kuhafatira telefoni bakwibye. Hano bahise mu Rwabayanga kubera ibikorwa by’ubucuruzi bitemewe bihakorerwa”.

Iki gishanga bita icya Rwabayanga, gikikijwe n’amashyamba, abahagenda bavuga ko abibye ari ho birukira kandi ngo ntawe ubakurikira kuko ubigerageje ahakubitirwa. Ibi ngo bibatera impungenge kuko batizeye Umutekano w’ako gace.

Umwe ati” bitewe n’ibirara biba hasi aha mu ishyamba iyo hagize ukwiba akirukirayo, iyo umukurikiye baragukubita bakakwambura n’ibyo ufite byose”.

Aha mu Rwabayanga, ubusanzwe hakorerwa imirimo y’ubukorikori butandukanye, irimo ubucuzi, ububaji no gusudira.

Abahakorera n’abahagenda baganiriye na IGIHE bifuza ko iri soko ryacibwa kuko ribateza umutekano mucye rikabambika n’isura mbi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngoma ari naho habarizwa ubu bucuruzi bwa telefone, Kabalisa Arsene, avuga ko bafatanyije n’inzego z’umutekano bagiye kuhakaza umutekano, cyane ku minsi iri soko riremeraho.

Ati” Kuko tuzi ko buri wa mbere na buri wa kane ari bwo rirema, kandi bitewe n’ibikorwa bihakorerwa, biradusaba ko muri iyo minsi abashinzwe umutekano ariho berekeza kugirango hatagira umuturage uhagirira ikibazo”.

Si mu karere ka Huye hagaragara ubucuruzi nk’ubu gusa, kuko mu mijyi isa n’aho iteye imbere mu Rwanda, uhasanga amasoko nk’ayo atemewe.

Gusa ahanini ibihacururizwa bikaba bitakwizerwa kuko bishobora kuba bitujuje ubuziranenge cyangwa ari ibyibano bishobora gushyira nyir’ukubigura mu bibazo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages