Nk’uko byatangajwe na Ntaganzwa Dieudonne, umucuruzi wo muri Karere ka Gisagara wari wayahangitswe, bamwe muri abo bantu bamugezeho bamubwira ko bazi umuntu ufite ama Euro menshi, bamubwira ko yakoraga mu kigo cy’ababikira i Burundi, bakaza gutera igisasu hafi y’icyo kigo maze ahita aterura ayo ma Euro ahungira mu Rwanda.
Ntaganzwa yakomeje avuga ko nyuma yo kumvikana ko abaha miliyoni eshatu (3,000,000) z’amafaranga y’u Rwanda ngo na bo bamuhe ibihumbi icumi (10,000) by’ama Euro, bamuhaye inoti imwe y’100 abanza kujya gusuzuma asanga ari nzima, aragaruka bahita bamuha 9,700 y’amahimbano.
Uwo musore witiriwe ubuhunzi yatangarije abanyamakuru ko ari umunyarwanda utanaheruka i Burundi, ko ariko yahimbye ibyo nyuma y’aho Umuyobozi w’ishuri GS Rukira amuhaye icyo kiraka cyo kumushakira uwo baha ayo ma Euro.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo (RPC) CSP Mukama Simon Pierre yabwiye IGIHE ko ubu bujura bw’ubutekamutwe babumenye bukimara kuba, kuko nyir’ukwibwa yahise yitabaza Polisi.
Avuga ko bakoze iperereza abakekwaho kwiba batabwa muri yombi, bafatanwa n’andi mayero ibihumbi 14 na yo bari bagiye guha abandi bantu.
Kuri ubu kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ngoma mu karere ka Huye, hafungiye abagabo 6 bakurikiranweho iki cyaha cy’ubutekamutwe no gukwirakwiza amafaranga y’amahimbano.
RPC Mukama yasabye abanyarwanda kujya bagira amakenga bakirinda ibihuha n’abantu babatekamutwe, kuko uko igihugu gitera imbere mu ikoranabuhanga n’ubujura ndetse bugenda bwiyongera.
Igika cya mbere cy’Ingingo ya 603 y’Itegeko Ngenga rishyiraho Igitabo cy’Amategeko ahana kigira iti “Umuntu wese wihesheje cyangwa wakiriye abizi amafaranga y’ibiceri cyangwa y’inoti yavuzwe mu ngingo ya 601 y’iri tegeko ngenga akanayakwiza mu bandi, nubwo ataba umwe mu bakoze ayo mafaranga cyangwa abayinjije mu gihugu, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3)."
Igika cya kabiri cy’iyo ngingo kigira kiti "Umuntu wese wahawe amafaranga y’ibiceri, y’inoti cyangwa impapuro zifite agaciro k’amafaranga, bikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, byiganywe cyangwa byahinduwe akabitwara yibwira ko bidafite inenge ariko aho ayimenyeye akabikwiza mu bandi, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2).”
N’aho Ingingo ya 604 yo iteganya ko umuntu uhimba cyangwa ukwirakwiza amafaranga y’amahimbano, ahanishwa igifungo kuva ku myaka 2 kugeza kuri 5, n’ihazabu y’amafaranga akubye inshuro kuva kuri 2 kugeza ku 10 z’agaciro k’amafaranga y’amahimbano.



















TANGA IGITEKEREZO