Dr. Augustin Sendegeye umuyobozi mukuru wa CHUB, avuga ko izo nka zavuye mu mafaranga atangwa n’abakozi b’ibyo bitaro, kandi kuremera abarokotse Jenoside bikaba ari umuhigo bihaye buri mwaka mu gihe cyo kwibuka.
Ati “Iki gikorwa cyo gufasha abarokotse Jenoside batishoboye, ni kimwe mu bikorwa dukora muri gahunda yo kwibuka buri mwaka, izi nka tubahaye turifuza ko bazifata neza zikabaha amata n’ifumbire, kandi zikababera umusingi wo kwiteza imbere”.
Bamwe mu bagize imiryango yahawe inka bashimiye abakozi ba CHUB umutima mwiza bafite, bavuga ko inka bahawe zigiye kubabera umusingi wo kwiteza imbere, dore ko abenshi baherukaga korora inka mbere ya Jenoside.
Mukarurangwa Selaphine umwe mubagabiwe inka ati “Najyaga ngura amata cyane kuko ndwara igifu, ifaranga ryose mbonye nkarigura amata kugira ngo mbeho, kuko naherukaga korora inka mbere ya 1994. Iyi nka ngiye kuyitaho impe amata, mbone ifumbire mpinge mbone ibiryo kandi nzoroza n’abandi.”
Umudugudu wa Rukeri, utuyemo imiryango 30 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, muri yo, ibiri ni yo yari yoroye inka yonyine, nk’uko uhagarariye abarokotse Jenoside mu Murenge wa Maraba abivuga.
Umurenge wa Maraba utuyemo imiryango igera kuri 570 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubuyobozi bwa CHUB bukaba butangaza ko kuva batangira iki gikorwa cyo gufasha abarokotse Jenoside batishoboye, bamaze gutanga inka 67 mu mirenge itandukanye igize akarere ka Huye.
Abarokotse Jenoside bahawe inka batoranyijwe n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, harebwa abakennye kurusha abandi.



















TANGA IGITEKEREZO